Batashye mu Rwanda bavuga ko bigobotoye ikinyoma cyari cyarabahejeje mu buhunzi

Abanyarwanda 91 bari bamaze imyaka 21 mu buhunzi mu burasirazuba bwa Kongo, kuri uyu wa 10 Nyakanga 2015, batashye mu Rwanda bavuga ko bigobotoye ikinyoma cyari cyarabahejeje mu mashyamba no mu mibereho mibi.

Abagore n’abana ni bo biganje mu mubare w’abatashye, naho abagabo badataha bo ngo baterwa ubwoba ko baramutse batashye bakwicwa cyangwa bagafungwa bigatuma bigumira mu buhunzi, mu gihe abatashye bo bavuga ko hari icyizere ko nabasigaye bazataha kuko bazabashishikariza kugaruka mu gihugu cyabo.

Abanyarwanda batashye baturutse muri Kongo ubwo bakirwaga mu Nkambi ya Nkamira.
Abanyarwanda batashye baturutse muri Kongo ubwo bakirwaga mu Nkambi ya Nkamira.

Nshimiyimana Gilbert, umwe mubagabo bane batashye, avuga ko yatashye mu Rwanda kugira ngo arebe ko ibyo abari mu buhunzi babwirwa ari ukuri, ariko akigera mu Rwanda yatangaje ko bajyaga bababeshya kuko uko yasanze u Rwanda bitandukanye n’ibyo babwirwaga.

Agira ati “Bajyaga batubwira ko utashye mu Rwanda ashungerwa ubundi akicwa urwagashinyaguro nyamara aho ngeze ndabona abantu banyishimiye. Twari twaraheranywe n’ikinyoma burya mu Rwanda ni heza, nasaba n’abandi bakiri mu buhunzi gutaha.”

Akomeza avuga ko ubuzima bagamo nta gaciro bwabaheshaga nubwo ubundi ngo bahemukirwa n’abandi Banyarwanda bakuze babayo babuza abantu gutaha bababwira ko uzataha mu Rwanda azagirirwa nabi.

Dukuze Marie Vestine, ufite imyaka 25, avuga ko yari yaratindijwe no kutamenya amakuru nyayo ku bibera mu Rwanda no kumenya inzira yanyuramo ngo atahe.

Abatashye bahabwa ubufasha burimo n'ibyo kubatunga mu gihe cy'amezi atatu.
Abatashye bahabwa ubufasha burimo n’ibyo kubatunga mu gihe cy’amezi atatu.

Kamanzi Straton, Umuyobozi w’Inkambi y’agateganyo ya Nkamira yakira Abanyarwanda batahuka, avuga ko Abanyarwanda bamaze gutaha kuva umwaka wa 2015 watangira ari 1566.

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bataha bafashwa gusubira mu buzima busanzwe bahabwa ibibatunga mu gihe cy’amezi atatu bakigera mu Rwanda, ibikoresho by’ibanze nk’ibisaswa iby’isuku n’ubwishingane mu kwivuza bakanaherekezwa kugera aho bakomoka.

Ntawukuriryayo Frederic, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe Gukumira Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, we avuga ko Abanyarwanda bataha uretse guhabwa ubufasha mu gihe cy’amezi atatu bakomeza no gufashwa iyo bageze mu miryango kugeza bamaze kwiyubaka, bityo agashishikariza abafite ababo bakiri mu buhunzi kubasaba gutaha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka