Basanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bya Commonwealth mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bavuze ko ari ngombwa gushyira hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, hagamijwe kurengera inyungu z’abaturage mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ubwo hizihizwaga umunsi wa Commonwealth
Mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo hizihizwaga umunsi wa Commonwealth

Ibi babigarutseho tariki 11 Werurwe 2024, ubwo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Commonwealth, rwizihizaga Umunsi Mpuzamhanga wahariwe uwo muryango (Commonwealth Day).

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, asanga ubufatanye ari inkingi ikomeye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye, bibangamira iterambere ry’ibihugu bivuga Icyongereza.

Hon. Mukabalisa avuga ko abagize Inteko bagomba gufatanya mu gushakira ibisubizo birambye abaturage.

Ati “Ndizera neza nk’Abanyarwanda, abaturage b’Igihugu kinyamuryango cya Commonwealth gishyira umwete mu bikorwa byawo, ko dushobora guhuza ijwi ryacu n’ibindi bihugu binyamuryango tugafatikanya mu gukemura n’ibindi bibazo byugarije Isi. Nkatwe abagize Inteko twihe umukoro wo gutekereza ku bisubizo byimbitse kandi birambye, twazana bivuye mu mategeko tugenderaho kugira ngo turinde neza abaturage bacu, babashe guhangana n’ibibazo bitadukanye Isi irimo guhura na byo”.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, avuga ko indangagaciro z’ingenzi nk’imiyoborere myiza n’ubutabera bikwiriye kuba umusingi w’ibikorwa byose, mu rwego rwo kugira ejo heza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Ati “Umusanzu wanyu mukubahiriza amahame ya Commonwealth, agaragaza neza ibyo igihugu cyiyemeje mu kugira indangagaciro z’igihugu duhuriyeho twese nk’ibihugu binyamuryango bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izo ndangagaciro zirimo kurushaho kwita ku miyoborere myiza, kubaka inzego zidaheza no kwimakaza ubutabera. Izi ndangagaciro zigaragaza icyerekezo twifuza muri iyi Si ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi ni zo tuzasigira abakiri bato b’ejo hazaza”.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda, avuga ko bakwiye kuzirikana izo ndangagaciro zibumbatiye ubumwe, imiyoborere myiza, kudaheza, ubutabera, ko bigomba kugenga imyanzuro ifatwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Umunsi wa Common Wealth wizihizwa buri Cyumweru cya kabiri muri Werurwe buri mwaka, wo muryango ukaba ugizwe n’abaturage Miliyari ebyiri n’igice.

Ibihugu bigize Commonwealth bifite intego yo gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije Isi, birimo ibyorezo n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo ku batuye Isi.

Biteganyijwe ko inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma itaha izabera i Samoa mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka