Basanga abacuruzi benshi muri Afurika bataribona mu Isoko Rusange

Ubuyobozi bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), buratangaza ko abacuruzi benshi bo kuri uwo mugabane bataribona muri iryo soko, kuko amahitamo yabo ya mbere akiri gukura ibicuruzwa ahandi.

Bahuguwe ku mikorere ya AfCFTA
Bahuguwe ku mikorere ya AfCFTA

Ibi ngo ni kimwe mu bikomeje kugenda bidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ya AfCFTA yemejwe mu 2018, ahanini bigaterwa na bimwe mu bihugu byagiye bibigendamo biguru ntege, nubwo n’icyorezo cya Covid-19 cyabigizemo uruhare, kubera ko cyatumye ibihugu bidakomeza gutangira kuyashyira mu bikorwa, gusa ngo guhera tariki 01 Mutarama 2021, byatangajwe ku mugaragaro ko ibihugu byose bitangira kuyashyira mu bikorwa, ku buryo ibihugu 47 byitabira gahunda z’iryo soko.

Kimwe mu bisubizo birimo gukorwa kugira ngo abacuruzi ku mugabane wa Afurika barusheho kwibona muri AfCFTA, ni uko ibihugu birenga 33 byatangiye kubashishikariza gukora ubucuruzi bwambukiranye imipaka muri Afurika, bakurikije amategeko y’amasezerano ashyiraho iryo soko.

Umuyobozi ushinzwe imikorere n’ubugenzuzi mu bunyamabanga bwa AfCFTA, Prudence Sebahizi, avuga ko hari impamvu zitandukanye zitangwa n’ibihugu, nka kimwe mu mbogamizi zikidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, zirimo kuba bisaba ko habaho amavugurura mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ndetse no gushyiraho amabwiriza ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Ikindi ni ukudashishikariza abikorera gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika. Dufite abacuruzi benshi bo muri Afurika, bareba amasoko yo hanze, bakareba gukura ibicuruzwa mu Bushinwa cyagwa se i Burayi no muri Amerika, ariko bakibagirwa ko gucuruza muri Afurika bishoboka, ndetse bakibagirwa ko bashobora no gukora ibyo bacuruza muri Afurika, kurusha uko twaguma tugura ibiturutse hanze.”

Prudence Sebahizi avuga ko abacuruzi batarasobanukirwa ko bashobora gukorera ubucuruzi bwabo muri Afurika bukababyarira umusaruro
Prudence Sebahizi avuga ko abacuruzi batarasobanukirwa ko bashobora gukorera ubucuruzi bwabo muri Afurika bukababyarira umusaruro

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), Richard Niyonshuti, avuga ko nubwo nta kigero cy’ibyagiye bicuruzwa hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga ya AfCFTA kiratangazwa, kubera ko bakiri mu ntangiriro, ariko u Rwanda nk’Igihugu hari ibyo bakoze.

Ati “Muri 2022 nibwo ibihugu bigera kuri birindwi biri muri porogurame yiswe Guided Trade Initiative, byabanje kugerageza ikoreshwa ry’impapuro z’ubucuruzi zari zimaze gushyirwaho, u Rwanda rwari ku isonga, ndetse twakoze n’ubwo bucuruzi bw’ikawa n’Igihugu cya Ghana, navuga ngo ni gerageza, ku buryo twavuga ngo turacyari mu ntangiriro y’ubwo bucuruzi.”

Akomeza agira ati “Harimo kuganirwa mu guhuza amabwiriza y’ubuziranenge, haracyarimo intambwe zo kugira ngo tube twavuga ngo tumaze gucuruza ku rugero rungana rutya, ni bintu twarebera mu myaka iri imbere, tumaze kubona ko ibikenewe, yaba amategeko, amabwiriza, amaze gushyirwaho yarageragejwe, kandi abacuruzi bayakurikiza.”

Abahanga mu by’iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, bavuga ko hakenewe Miliyoni 340 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha AfCFTA gukora neza, ku buryo aramutse abonetse yaba ari igishoro ku bigo binini n’ibiciriritse.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha abagize AfCFTA, MINECOM hamwe n’ubuyobozi bwa AfCFTA bateguye amahugurwa y’iminsi ibiri hagamijwe gufasha ibigo bitandukanye bya Leta ndetse n’abikorera, kurushaho kumenya no kunoza ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga ya AfCFTA.

Muri Afurika habarirwa abaturage barenga Miliyari 1 na Miliyoni 400, ku buryo ibyinshi mu byo bakoresha yaba mu kwambara, kurya n’ibindi, bituruka mu bihugu byo hanze ya Afurika, kandi bikabahenda mu buryo bwo kubizana ndetse no kubigura, kurusha uko byakorerwa ku mugabane, bikaba ariho bijya bikurwa.

Richard Niyonshuti
Richard Niyonshuti

Igisabwa ngo ni uko abikorera batekereza uko ibyo bajya gushaka hanze ya Afurika babihakorera, kuko ababikeneye bahari, ari na bo batuma bajya kubibashakira hanze y’umugabane, bakabibona bibahenze kurusha uko bajya babikorera muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka