Basabwe gukosora ibitaragenze neza mu ikorwa ry’ umuhanda Nyamasheke-Karongi

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke, tariki 02/09/2014, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, yasabye ko ahantu hatanoze mu iyubakwa ry’umuhanda uva Nyamasheke ugana i Karongi, hakosorwa kugira ngo inenge zashoboka zibashe gukumirwa.

Nk’uko Dr. Nzahabwanimana abivuga ngo ntibifuza ko amakosa yagiye agaragara hamwe na hamwe mu bindi bice by’igihugu mu iyubakwa ry’imihanda yazagaragara mu iyubakwa ry’uyu muhanda yasuye.

Dr. Nzahabwanimana yashimye uburyo umuhanda Nyamasheke- Karongi uri kubakwa avuga ko biri kwihuta kandi ko bigaragara ko abawukora bawukorana ubuhanga, gusa avuga ko hari bimwe yabonye ko bikwiye gukosoka kugira ngo imigendekere y’umuhanda ikomeze kuba myiza.

Yagize ati “harimo amazi atarayobowe neza ahantu hamwe hagacika, ndetse hakaba aho ayo mazi asenyera abaturage, gusa batangiye kubaka ibiraro buhoro basimbuka kugira ngo ahatameze neza bahakosore, hari imihanda yajyaga ahantu hari nk’amashuri yatengutse, bambwiye ko bagiye kubikosora iyo mihanda yasohokaga mu muhanda mukuru ijya ahantu nk’aho, izongera kuba nyabagendwa”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi (uwambaye ingofero mu bahagaze imbere) ari kugira inama abakora umuhanda Nyamasheke-Karongi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi (uwambaye ingofero mu bahagaze imbere) ari kugira inama abakora umuhanda Nyamasheke-Karongi.

Dr Nzahabwanimana yasabye ko ahantu hakaswe amakorosi atuma abatwaye ibinyabiziga batareba neza imbere byashobora guteza impanuka hakosorwa, abibutsa ko ibihe by’imvura bigiye kuza kugira ngo bitazabangamira imirimo yabo mu gihe baba batarabyiteguye.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko Leta y’u Rwanda imaze kugira uburambe mu ikorwa ry’imihanda ku buryo yizeye ko uyu muhanda uzakorwa neza.

Agira ati “amakosa yagiye agaragara mu ikorwa ry’imihanda imwe n’imwe nka Huye aho bita ku mukobwa mwiza, za Musanze n’ahandi yaduhaye amasomo ku buryo tutazongera kuyagwamo, dufite icyizere ko uyu muhanda uzarangira ukoze neza”.

Abakora uyu muhanda bavuze ko bagiye gukora ibishoboka bityo amakosa yagaragaye bakaba bagiye kuyakosora kandi biteguye ko uko babyiyemeje umuhanda uzaba urangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Uyu muhanda uri kubakwa ku birometro bisaga 90 mu gihe ibirometero bisaga 40 byamaze kugeramo kaburimbo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwaremezo byubakwe neza maze birambe kandi bigeze ku baturage icyo bari babyitezeho.

rumashana yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka