Bariyunze ariko haracyari imbogamizi y’abatishyura imitungo bangije
Abaturage b’Akarere ka Kayonza bemeza ko bageze ku ntera ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, kuko nta mwiryane cyangwa ivangura rikibagaragaramo.
Benshi mu bakoze ibyaha bya Jenoside ngo bagiye begera abo babikoreye basaba imbabazi baranababarirwa.
Bavuga ko ibyo byashobotse kubera amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge abaturage bibumbiyemo mu tugari, nk’uko umuyobozi wa forumu y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri ako karere Kayonga John abivuga.
Agira ati “Amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge afasha abaturage kwiyunga kandi abakoze ibyaha bagiye basaba imbabazi abo babikoreye ku buryo banashyingirana.”
N’ubwo abaturage b’i Kayonza bishimira intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge bagezeho, banavuga ko bagifite imbogamizi y’abantu bangije imitungo y’abandi muri Jenoside batagaragaza ubushake bwo kwishyura kandi batabuze ubushobozi.
Benshi ngo bitwaza ko bahawe imbabazi bakanga kwishyura nk’uko umwe mu barokotse Jenoside wo muri ako karere yabidutangarije.
Ati “Dufite ikibazo cy’imitungo yangijwe muri Jenoside itishyuzwa. Baratubwiye duteza amakashi mpuruza turabirangiza ntibatwishyuriza, kandi abaturage ntibabuze icyo bishyura kuko hari ukubbwira ati amafaranga ndayafite ariko se ndishyura kubera iki ko ari imbabazi twahawe?”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko gahunda yo kwishyuza abangije imitungo muri Jenoside imaze igihe itangiye. Cyakora ngo ntiyihuta ku buryo bishoboka ko ari yo mpamvu bamwe mu baturage bakeka ko kwishyuza bidakorwa.
Gusa avuga ko ubuyobozi buri gufata ingamba nshya zo kwishyuza abo batagaragaza ubushake bwo kwishyura.
Ati “Kwishyuza birakorwa ahubwo wenda ntibyihuta, hari abantu bamaze kwishyura abatarishyura ni babandi baruhanya, ariko twasabye urutonde rwa bo kugira ngo dufatanye n’izindi nzego dukorana twongere dushyireho igihe cyo kubishyuza.”
Ikibazo cy’abantu batagaragaza ubushake bwo kwishyura mu karere ka Kayonza kigaragara hafi mu mirenge yose igize ako karere, nk’uko byavugiwe mu muhango wo gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge wabereye mu murenge wa Nyamirama kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2015.
Gusa abo twavuganye bavuga ko n’ubwo iyo mbogamizi igihari icyo baharanira ari icyatuma Abanyarwanda barushaho kuba umwe.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|