Barinubira Serivisi z’ubuhinzi, ubworozi n’imyubakire, hirya no hino mu mirenge

Ubushakashatsi bwa CRC2023 ku uko abaturage babona serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze bugaragaza ko abaturage bakinubira serivisi bahabwa ku rwego rw’Umurenge muri serivisi y’ubuvuzi bw’amatungu, ubuhinzi n’ubworozi ndetse no mu biro bishinzwe ubutaka.

Ubu bushakshatsi bwa CRC bwa 2023 bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bugaragaza ko muri rusange mu turere 18, abaturage bashima serivisi z’inzego z’ibanze ku gipimo kiri hejuru ya 75%, aho Akarere ka Ngoma ari kaza ku mwanya wa mbere ku gipimo cya 83.4%.

Muri ubu bushakashatsi, hibanzwe ku mikorere y’inzego z’ibanze, serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, imikorere ya bamwe mu bakozi bazo ndetse n’ibibangamira imitangire ya serivisi muri izo nzego.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko muri rusange abaturage bashima imikorere y’inzego z’ibanze ku gipimo cya 75.8%. Iki gipimo kikaba cyaramanutseho 3.0% ugereranije n’ubushkashatsi bwa CRC umwaka wa 2022.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imikorere y’urwego rw’Umurenge ari yo ishimwa n’abaturage, ku gipimo cyo hejuru cya 84.4% naho urwego rw’akarere ni rwo rushimwa ku gipimo cyo hasi cya 70.9%.

N’ubwo urwego rw’akarere ari rwo rushimwa ku gipimo cyo hasi, hari abaturage (18.1%) bagaragaza ko batazi imikorere yarwo, kuko serivisi nyinshi zitangirwa ku nzego zibegereye, ibyo ngo bikaba bifitanye isano n’ishyirwamubikorwa rya politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Muri rusange, abakozi b’inzego z’ibanze barashimwa ku gipimo kiri hejuru ya 80% uretse agoronome w’umurenge, umukozi ushinzwe ubutaka n’imyubakire ku murenge ndetse n’umukozi ushinzwe ubworozi w’umurenge bashimwa ku gipimo kiri munsi ya 65%.

Mu mikorere n’imitangire ya serivisi by’inzego z’ibanze, inzitizi abaturage bagaragaje kurusha izindi ku gipimo kiri hejuru ya 50%, ni ukutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi, gusiragiza abaturage, kutabonekera ku gihe kw’abatanga serivisi ndetse n’ikimenyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka