Baribaza uko abana b’impfubyi batagira imiryango bazubaka

Bamwe mu barera abana b’imfubyi bibaza amaherezo yabo mu gihe bageze mu myaka yo gushaka nta bushobozi bubafasha kubashyingira kibyeyi.

Bamwe mu babyeyi biyemeje kurera abo bana bavuga ko bagiye babakura mu bigo bitandukanye byabareraga nk’imfubyi.

Bamwe mu barererwa muri Ngwinonawe bamaze gukura ariko bari baza uko bizagenda kandi nta mikoro yo kwiremera imiryango.
Bamwe mu barererwa muri Ngwinonawe bamaze gukura ariko bari baza uko bizagenda kandi nta mikoro yo kwiremera imiryango.

Abo bana ntibafite aho bakomoka hazwi kandi ntibanazi iwabo kandi nyamara na bo bakaba bakeneye kubaka bakagira imiryango nk’abandi.

Thereze Mukandariyo, umwe mu babyeyi bakiriye abana b’impfubyi nk’abo bakabarera mu rugo bise "Ngwinonawe, agira ati “Iki ni ikibazo kidukomereye cyane, nk’ubu twakiriye abana bavuye I Mbare mu muri 2009, bageze igihe cyo gushaka.”

Komeza agira ati “Nta miryango bagira ntibazi n’aho bakomoka, akenera kubaka urugo,arakubaza ati ‘ndashaka gushaka’, ni nde uzamuremera, ni nde uzamwubakira cyangwa ngo amushyingire nk’abandi bana, ko natwe tudafite igisubizo nyacyo”!

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gatete Catherine, avuga ko bidakwiye ko hari umuryango cyangwa ikigo cy’imfubyi cyavuga ko nta bushobozi gifite bwo kuremera umwana.

Cyakora, ngo mu gihe umuryango wakiriye umwana udafite ubushobozi, hari uburyo Leta ishobora kubafasha, nk’uko n’umwana ku giti cye ashobora gukura akaba yakwishakira ubushobozi.

Agira ati “Umuntu ugeze mu myaka 18 aba amaze gukura ku buryo iyo yabanye neza ashobora na we kwiremera akubaka urugo. Gusa, iyo umuryango wamwakiriye udashoboye na we akaba adashoboye Leta ishobora kumwunganira.”

Akomeza avuga ko hari abubakiwe amazu ndetse hari n’abahabwa inka, ariko kandi ko bitabaho ko ikigo kirera umwana w’imfubyi cyavuga ko kitabasha kumuremera kandi cyakiramwakiriye.

“Ngwinonawe” ni ikigo cyashinzwe n’ababyeyi bishyize hamwe kugira ngo barere abana barimo impfubyi zitazi aho zikomoka n’abafite ibibazo bitandukanye birimo n’ubumuga bwo mu mutwe bakaharererwa nk’abari mu muryango.

Iki kigo gifatwa nk’urugo kuri ubu rufite ibibazo by’abana bamaze gukura ariko badashoboye badafite ubushobozi bwo kwiyubakire ngo bagire imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka