Barashishikarizwa kongera amasaha y’akazi bakareka utubari

Abaturage barashishikarizwa gukora cyane, bongera amasaha y’akazi bakareka utubari kugira ngo barusheho kubona umusaruro uhagije kandi babashe no kwiteza imbere.

Hamwe mu byaro abaturage bagabanije amasaha yo gukora, ugasanga bakoze amasaha ane ku munsi kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa tanu z’amanywa, bagahita bigira mu tubari, ariho akenshi hava n’ibibazo by’umutekano mucye.

Abaturage barasabwa kujya bakora cyane bongera amasaha yo gukora ko aribwo bazabona umusaruro.
Abaturage barasabwa kujya bakora cyane bongera amasaha yo gukora ko aribwo bazabona umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, kuri uyu wa kane ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuhinzi mu murenge wa Cyanika, yasabye abaturage kongera gkora cyane kandi birinda kumara amasaha menshi mu tubari.

Yagize ati “Musigaye mujya mu murima saa tanu mukaba muvuyemo mukigira mu tubari, kandi kujya mu tubari kenshi ni byo usanga biteza umutekano mucye, mukwiye kongera amasaha yo gukora kuko iyo umuntu akoze cyane nibwo abona umusaruro mwinshi.”

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanika, bavuga ko impamvu badakora amasaha menshi ari uko baba bagiye mu matsinda atandukanye yo kwizigama no kugurizanya.

Anonsiyata Mukanyangezi yatangaje ko bazinduka bakajya mu mirima ubundi bagataha bagiye kugaburira abana ubundi bagashaka imirimo yindi bakora.

Ati “Twebwe tuzinduka saa kumi n’ebyiri tukaba twageze mu mirima tugahinga twamara guhinga tugataha saa sita, tukajya gushaka icyo kurya, nyuma waba uhinga akarima k’igikoni ukabikora, tuba dufite n’amatsinda tukayajyamo kugira ngo twiteze imbere n’imiryango yacu.”

Gerard Haguma we atangazako gukora amasaha make ari akamenyero abaturage bari basanzwe bifitiye ariko ko ubu basigaye bagerageza.

Ati “Urebye abaturage b’inaha gukora amasaha make niko kamenyero bari bafite ariko ubu bigenda bigabanuka, ubu njyewe ndakora cyane kandi bikampa umusaruro mwinshi, ndagira inama abantu bose gukora cyane kuko niho bitanga umusaruro.”

Abaturage bakaba kandi bashishikarizwa kujya bakorera ku gihe, kuko igihe kigiye kitagaruka, kuko aribwo bazabasha kurwanya ubukene burundu.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukore cyane twiteze imbere, amasaha yo gukora tuyagire menshi nibwo umusaruro uziyongera

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka