Barasabwa kwitoza guhunika ibiribwa

Abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa guhunika ibiribwa bitegura guhangana n’ibura ry’umusaruro igihe hashobora kuba ibiza bitewe n’ikirere.

Mu mwaka ushize mu karere ka Ngororero ngo umusaruro wabaye mwiza nk’ibisanzwe. Muri iki gihe, abashinzwe itegenyagihe bavuga ko hashobora kuzaba ibihe by’imvura n’izuba bidasanzwe kubera imiterere y’ikirere.

Ngo ntibiborohera guhunika imboga n'imbuto
Ngo ntibiborohera guhunika imboga n’imbuto

Abahinzi bo muri aka karere barasabwa guhunika umusaruro wabo bitegura guhangana n’ingaruka z’ibyo bihe.

Hamwe na hamwe mu mirenge igize aka karere, abaturage bakaba baratangiye gukora ihunikiro rusange cyane cyane ku bigori n’ibishyimbo. Mu murenge wa Matyazo watangiye mbere iyi gahunda abaturage bahunitse toni 15 zirimo 5 z’ibigori hamwe na toni 10 z’ibishyimbo.

Habiyaremye Madeleina umwe mu baturage bahisemo kujyana igice cy’umusaruro wabo mu ihunikiro rusange avuga ko bizabafasha kuticwa n’inzara cyangwa kubura imbuto kuko buri wese aba afite ikayi yanditswemo ibyo yajyanye mu ihunikiro.

Uretse abahunika imyaka yabo, abatarahunitse nabo ngo bazajya babona aho bagura imbuto yo guhinga. Habiyakare Etienne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo iyi gahunda yahereyemo, avuga ko kuba abaturage benshi batunzwe no guhinga ari ngombwa ko bahorana n’icyizere cyo kubona ibiribwa n’imbuto.

Asanga iyo migirire ikwiye kugera kuri bose. Mu mirenge imwe n’imwe nka Bwira, Sovu na Kavumu hagaragara abantu benshi biganjemo abagabo n’abasore bajya gupagasa mu tundi turere bashaka amaramuko, kandi nyamara ubutaka bwabo nabwo bwera.

Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuhinzi Bustan Sebitereko avuga ko abenshi beza ariko bagakoresha nabi umusaruro wabo bigatuma babura ibyo kurya n’imbuto maze bakajya gupagasa. Umuco wo guhinika kandi ngo uzatuma abaturage badahendwa igihe bagiye guhahira abandi.

Ubusanzwe Akarere ka ngororero gafatwa nk’ikigega cy’Uturere bihana imbibi hamwe n’umujyi wa Kigali ku birebana n’umusaruro w’ubuhinzi, aho usanga imodoka nyinshi ziba zaje kuharangura ibiribwa bitandukanye. Abaturage bakaba basabwa kutagurisha umusaruro wabo wose ahubwo bakanahunika.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo birwaye mumutwe vazabifunge

ben yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka