Barasabwa guhindura imbereho bakabaho nk’abanyamujyi

Abatuye isentere za Bwishyura na Rubengera zo mu karere ka Karongi, barasabwa kureka kubaho nk’abatuye mu dusantere ahubwo bakabaho nk’abatuye umujyi.

Isentere ya Rubengera ndetse n’iya Bwishyura kugeza ubu ni zo zamaze kwemezwa nk’izigize umujyi wa Karongi, bityo abazituye bakaba basabwa guhindura imibereho yabo no kunoza ibikorwa basanzwe bahakorera kugira ngo koko bibe bijyanye n’ibiranga indi mijyi.

Kibirizi mu murenge wa Rubengera umwe mu yigize umujyi wa Karongi
Kibirizi mu murenge wa Rubengera umwe mu yigize umujyi wa Karongi

Jabo Paul, Umunyamabannga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba asanga mu rwego rwo kurushaho kuzamura aho batuye abatuye izi santere bagatangiye kwitegura no kubyaza umusaruro umuhanda Rusizi-Karongi uri gukorwa ndetse uzakomeza ukagera Rubavu.

Ati:” Ubu hagiye gutangira kuba nyabagendwa, hari byinshi uyu muhanda uzatuma bihinduka ariko tugomba kubyitegura, n’uburyo twabagaho dusa n’aho turi mu cyaro, dusa n’aho turi mu dusantere, tugomba kwicara tukamenya ko tugiye kujya mu mujyi, tugahuza uburyo dutuye n’iterambere ry’umujyi ryifuzwa.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubahiriza igishushanyo mbonera cyagenwe kuko kutubahirizwa kwacyo aribyo byakomeje gutuma izi santere zigaragara nk’izitari gutera imbere.

Yambabariye Theophile umwe mu bikorera bo mu isantere ya Rubengera
Yambabariye Theophile umwe mu bikorera bo mu isantere ya Rubengera

Bamwe mu bafite ibyo bakorera muri izi santere bo bavuga ko batangiye kwitegura uburyo uyu muhanda waza bahita bawubyaza inyungu ifatika.

Yambabariye Theophile ni umwe mu bikorera bo mu isantere ya Rubengera, ati:” Iyo Leta itanze amahirwe nk’ariya natwe ntitwicara, tureba uburyo twayabyaza umusaruro.

Naratekereje nti ko nsanzwe mfite amacumbi, uyu muhanda uzajya unyuramo abavuye Congo n’ahandi ndetse banarara, ni gute abo bose bazajya banyura cyangwa batinda iwanjye? Bimwe muri ibyo hari ukwagura amazu no kuyatunganya, nashyizemo connection ya Wireless ku buryo uje afungura imashini ye agakomeza akazi ke uko bisanzwe, ibyo bituma ahatinda kandi ariko yinjiza n’ibindi.”

N’ubwo Karongi iri mu turere dufite amahirwe yo kugira bimwe mu byabazwa umusaruro bikazamura abadutuye, kugeza ubu usanga iterambere ry’umujyi wako rigenda gahoro ugereranyije n’utundi turere.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni BYIZA CYANE ,TURABASABA INGANDA ZIBIKOMOKA KUBYO TWEZA URUTOKI RUKENEYE URUGANDA RWENGA IMITOBE NI NZOGA ,ISAMBAZA ZIKENEYE URUGANDA RUZIBIKA ZIKAGEZWA IKIGALI CYAGWA AHANDI ZITANGIRINZE ,HAKENEWE ISOKO RYA MUSAHO MATABA RUBENGERATUGAHAHIRANA NABATURANYI BYOROSHYE ,HAKENEWE UMUHANDA UDUHUZA NAKARERE KA RUHANGO UCIYE RUBENGERA -BIRAMBO-KIRINDA -WAMBUKA GITWE ABIMUKIRA BOROHEREZWE GUTURA I RUBENGERA KUBURYO BWOROHEYE BURI WESE HAKURIKIJWE AMABWIRIZA Y’IMITURIRE DORE KO UBWISHI BWABANTU BATURUTSE IMPANDE NIMPANDA BAFITE IBIKORWA ARIBO BAHA UMUGI IMBARAGA UKAGUKA NUBUKUNGU BWAKARERE BUKIYONGERA HAKENEWE GALE YA RUBENGERA DORE KO RUTSIRO NTA GALE BAGIRA KANDI RUBENGERA NI ISANGANO . RWOSE IBYO BIKORWA BIBONETSE UMUGI WA KARONGI WA KOMERA MURAKOZE .

GASAZA yanditse ku itariki ya: 20-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka