Barasabwa gufasha abaremerwa kubyaza umusaruro ibyo baba bahawe

Abaturage batishoboye baremerwa ngo bagomba gukurikiranwa hakarebwa niba bashyira mu bikorwa inama bagirwa, badategereje guhora bahabwa ahubwo ibyo bahawe bakabibyazamo umusaruro.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015, mu Murenge wa Kibumbwe, Akagari ka Kibibi, Umudugudu wa Rwezamenyo, ubuyobozi bwasabye ko abatishoboye baremerwa bajya bakurikiranwa kugira ngo bazivane mu bukene.

Abaturage baremerwa ngo bakwiye gukurikiranwa bagafashwa kubyaza umusaruro ibyo baba bahawe.
Abaturage baremerwa ngo bakwiye gukurikiranwa bagafashwa kubyaza umusaruro ibyo baba bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Emile Byiringiro, yavuze ko igisubizo cyo kuva mu bukene ari ugufasha abatishoboye bakava mu bukene kandi na bo bakabasha kuzafasha abandi.

Yagize ati “Abacyugarijwe n’ubukene bukabije ngira ngo igisubizo kirahari, twatangiye kubaremera, niba turemeye n’umuntu mugenzi wacu tumukurikirane, niba tumuhaye isuka n’imbuto tumenye niba abikoresha neza, yororera mu kiraro akabona ifumbire.”

Bamwe mu baremewe, na bo batangaza ko kuba baba bibutswe bagafashwa, bituma bagira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

Rose Mukamana wo mu Mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka Kibibi yavuze ko yishimira ko bamuremeye nk’umuntu utishoboye ariko ko na we agiye gushyiraho ake.

Yagize ati “Ndumva nishimye ku nkunga banteye rwose Imana ibahe umugisha. Ubuhamya abiteje imbere batanze bwanyubatse, ubu nanjye ndashaka uko nkora cyane kugira ngo njye mu bandi.”

Clementine Nyirambazibose, na we waremewe, yavuze ko we n’abagenzi be bagiye gufata ingamba zikomeye bahereye kuri duke bakiteza imbere.

Yagize ati “Twabonye abaguze inka, umubyeyi yatubwiye ukuntu yaguze amasambu akaba agiye kugera ku modoka, uriya mugambi watwubatse natwe tuzabigeraho dufatanije n’abandi badamu.”

Abaremewe bahawe imbuto zo gutera, amasuka, imifariso n’ibindi n’abagore babaye indashyikirwa mu kwiteza imbere barahembwa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka