Barasaba umuyobozi w’akarere kubaha ibyo yabijeje yiyamamaza

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, yashimiye abaturage b’i Musambira ko bamutoye, na bo bamusaba kuzabaha ibyo yabijeje.

Tariki 10 Werurwe 2016, ku nshuro ya mbere yabasuye; abaturage b’Umurenge wa Musambira bakiranye amashyi n’impundu Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, uheruka gutorwa ku wa 22 Gashyantare 2016, bamuha n’impano zitandukanye.

Abanyamusambira bakira Umuyobozi mushya w'Akarere ka Kamonyi ari na ko kabo.
Abanyamusambira bakira Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi ari na ko kabo.

Udahemuka yatorewe mu Murenge wa Musambira aho yari yiyamamarije ashaka kuba umujyanama w’akarere; akaba yarijeje abaturage kubagezaho ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Nyuma y’ibirori byo kwakira umuyobozi w’akarere byahuriranye no gusezera ku wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel, watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, abaturage batangaje icyo bifuza ku buyobozi.

Ntamabyariro Felicien, wo mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, asaba umuyobozi mushya watorewe mu Murenge wa Musambira, kubaha amashanyarazi n’amazi.

Ati “icyo tumwifuzaho, nk’uko yabitwemereye, naze arebe abantu batishoboye, abahe uwo muriro, abahe amazi”.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Kamonyi ahabwa impano.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi ahabwa impano.

Bandora Florien, wo mu Mudugudu wa Mbari, Akagari ka Karengera, ahamya ko abayobozi bacyuye igihe babayoboye neza, akaba yifuza ko abayobozi bashya na bo bazegera abaturage bagafatanya gufata ibyemezo ku bibazo biri mu murenge.

Muri uru ruzinduko, Umuyobizi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, yabijejeje ko ibyo yababwiye akibizirikana kandi ko azabyubahiriza, ariko na bo abasaba gushyigikira gahunda za Leta zirimo isuku bakanabungabunga umutekano no kurwanya Malariya.

Yagize ati “Isezerano ryabaye isezerano, nanjye sinzabahemukira, kuko nitwa ‘Udahemuka’(…) turabasaba muri gahunda za Leta, kubahiriza gahunda y’isuku, kurwanya indwara ya Malariya no kwibungabungira umutekano.”

Ibi birori byabimburiwe n’Ihererekanya bubasha hagati y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira n’ushinzwe Irangamimerere n’iyemezwa ry’impapuro mpamo, Mwitiyeho Gratien, wasigaranye inshingano z’ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo n'uw'aka Rulindo wambaye karuvati y'umutuku basuye abaturage ba Musambira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo n’uw’aka Rulindo wambaye karuvati y’umutuku basuye abaturage ba Musambira.

Kayiranga Emmanuel wari umaze imyaka icyenda ayobora Umurenge wa Musambira, ahamya ko ahasize iterambere kandi yifuza ko n’umusimbuye azarikomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muyobozi nasanishe nizina rye maze imvugo ibe ingiro ariko turanamusaba ubuvugizi kubafite za kaminuza ko muri Kamonyi haboneka ishami abana bacu bakiga hafi kuko Akarere kacu karimo gutera imbere ariko uburezi .....

maladona yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka