Barasaba Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko babitangiye

Imfungwa n’abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba basabye Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge kuko nabo bagize uruhare muri Jenoside babitangiye.

Imfungwa n’abagororwa bibumbiye mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge bitabiriye ibikorwa by’umuganda ngarukakwezi mu karere ka Rubavu tariki 31 Ukwakira 2015 bagaragaje ko n’ubwo bafunzwe bafite umutima ukunda igihugu kandi bicuza ibyaha bahanirwa.

Imfungwa n'abagororwa bibumbiye mu itsinda ry'ubumwe n'ubwiyunge muri Nyakiriba
Imfungwa n’abagororwa bibumbiye mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge muri Nyakiriba

Niyoniringiye Felix umuyobozi w’itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge muri gereza ya Nyakiriba atanga ubuhamya bw’uburyo muri gereza biyunze, yagaragaje ko afunganywe n’uwo mu muryango w’uwo yiciye kandi babanye neza.

“Uyu muvandimwe mureba, nakoze amahano mu muryango wabo mu gihe cya Jenoside ariko namusabye imbabazi turiyunga, tubana nk’abavandimwe. N’ubwo mfunzwe ni ukugira ngo ndangize igihano nahawe cy’imyaka 30 kubera ibyo nakoze kandi nicuza nasabiye imbabazi.”

Niyoniringiye avuga ko batangije itsinda ry’amahoro ari abagororwa 53 muri gereza irimo abagorwa barenga 3500 harimo abafungiye ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 2187.

Niyoniringiye ahagararanye n'uwo yahemukiye nawe ufungiye Nyakiriba
Niyoniringiye ahagararanye n’uwo yahemukiye nawe ufungiye Nyakiriba

Icyo bagamije ngo ni ukubeshyuza abavuga ko nta Jenoside yakorewe abatutsi, kugaragaza ukuri ku byabaye, no gushishikariza abari hanze na bamwe bafunzwe gutanga amakuru no kugaragaza imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka kugira ngo ishyingurwe.

“Abadushutse bibereye mu mahanga birirwa bavugira ku maradiyo ngo nta Jenoside yakorewe Abatutsi, twe twayigizemo uruhare turahari, tugomba kubabeshyaza kuko tuzi ibyo twakoze n’ababidutegetse kandi turabisabira imbabazi.”

Niyoniringiye avuga ko abagize itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge muri gereza ari 1823 kandi bifuza gukomeza kongera umubare, agashishikariza n’abari hanze ya gereza kwifatanya nabo kugira ngo bubake ubumwe bw’Abanyarwanda.

Niyoniringiye Felix hamwe n'abo bafunganywe bavuga ko bicuza ibyo bakoze
Niyoniringiye Felix hamwe n’abo bafunganywe bavuga ko bicuza ibyo bakoze

Ati “Iyo tuje kwifatanya n’abandi mu bikorwa byubaka igihugu biradushimisha, twifuza ko twahabwa n’umwanya tukubakira imiryango twagize incike, twasenyeye hamwe niyo twangirije kuko ubuzima bubi ibayemo ari twe twabibateye kandi turicuza ibyo twakoze.”

Imfungwa n’abagororwa ba Nyakiriba basabye ababagemurira kubafasha kurangiza igihano neza aho kubakoresha ibyaha, bakabihera ko hari ababazanira itabi, urumogi na telefoni zigendanwa muri gereza bitemewe, basaba kujya bazanirwa ibiribwa byemewe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka