Barakabaho Foundation iritegura kwizihiza imyaka 20 imaze ifasha impfubyi za Jenoside

Nyuma y’imyaka 20 Barakabaho Foundation imaze ifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muryango wishimira ko abenshi mu mpfubyi wateye inkunga ukanakurikirana mu gihe bari bandagaye ngo babaye bakuru bagashobora kubaka imiryango abandi bakaba bari gukorera igihugu.

Bishop Alexis Birindabagabo washinze uyu muryango nyuma y’amezi macye Jenoside irangiye agira ati “twatangiranye iriya gahunda yo kurerera abana mu miryango aho twasabaga abana duhaye mu miryango tuti uyu mwana ntumubone nk’ikibazo kuko araza kuguha ububyeyi nawe abone papa na mama.

Ikindi twafashaga abantu kugabanya gufasha ahubwo tubakangurira gushaka icyabafasha gutera imbere”.

Akomeza avuga ko icyatumye yita iri jambo izina ari uko hari abantu (Interahamwe) bashakaga kubuza abandi ubuzima ariko ku bw’amahirwe yabona arokotse akifuza gukangurira buri muntu ko abantu bakwiye kubaho badakwiye gupfa, aheraho yita uwu muryango “Barakabaho.”

Avuga ko muri icyo gihe cya 94 bitari byoroshye kuko ibibazo byari ahantu hose ariko akishimira ko imiryango Nyarwanda yakoze akazi gakomeye ko gukemura ibibazo yifashishije ibisubizo by’Abanyarwanda bitandukanye n’imiryango y’amahanga yazaga ifite gahunda zayo.

Ati “Twebwe twaheraga ku murongo dusura abantu mu ngo zabo, uwo dusanze afite ijerekani tukamubaza niba nta base afite, twasanga abifite tukamuha matela, bitandukanye n’imiryango yo hanze yazaga mu Rwanda ifite ibyo bayitumye gutanga rimwe na rimwe abaturage batanakeneye”.

Bishop Birindabagabo washinze umuryango Barakabaho Foundation umwe mu miryango wamenyekanye cyane mu bihe bya nyuma ya Jenoside kubera gufasha abahungabanyijwe nayo n'abayirokotse.
Bishop Birindabagabo washinze umuryango Barakabaho Foundation umwe mu miryango wamenyekanye cyane mu bihe bya nyuma ya Jenoside kubera gufasha abahungabanyijwe nayo n’abayirokotse.

Bishop Birindabagabo avuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bakoze ibikorwa byinshi byo guhumuriza abantu bari barahohotewe barimo imfubyi zarokotse n’abandi bakobwa bahohotwe babumvisha ko bakwiye kongera kubaho neza.

Avuga ko imibare y’agateganyo bafite y’abana bafashije gusubira mu buzima busanzwe igera ku bihumbi 15 ariko hakaba hari n’abo batabashije kubarura kubera impamvu zitandukanye. Ku rundi ruhande yishimira ko u Rwanda rwateye intambwe mu bukungu ugereranyije n’ibihe bya nyuma ya Jenoside u Rwanda rwarimo.

Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 20, umuryango Barakabaho Foundation wateguye icyumweru kizabamo igikorwa cy’umuganga kizabera i Nyanza ya Kicukiro mbere y’uko bizihizanya hamwe n’abari bagize uyu muryango n’abawufashishe mu isabukuru izaba tariki 26/12/2014.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 20 turishimira ibikorwa bya barakabaho mu bufasha bwose yahaye abana b’imfubyi kandi nanubu bakaba bagikomeje

mfura yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka