Baragaya abahohotera abagore babo babaziza kwiteza imbere

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Burera baragaya bagenzi babo bahohotera abagore babo babaziza ko bamaze kwiteza imbere.

Hari bamwe mu bagabo babona abagore babo bajya mu makoperative, bagatangira gukorera amafaranga bakiteza imbere, bakabifata nk’umuziro, bagatangira kubuka inabi ngo bakeka ko abo bagore babo bazabarusha ijambo mu rugo.

Hari bamwe mu bagabo ngo babona abagore babo bagiye gukora ibikorwa bibateza imbere bakumva ko bagiye mu zindi ngeso mbi.
Hari bamwe mu bagabo ngo babona abagore babo bagiye gukora ibikorwa bibateza imbere bakumva ko bagiye mu zindi ngeso mbi.

Depite Nyiramadirida Fortunée avuga ko iryo ari ihohoterwa rigikorerwa abagore cyane cyane abamaze kwiteza imbere. Kuko ngo usanga hari abagabo badatekana igihe abagore babo bagiye gukorera amafaranga biyumvisha ko bagiye mu zindi ngeso mbi zo kubaca inyuma.

Tariki ya 17 Uwakira 2015, ubwo yitabiraga Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro, mu Karere ka Burera, Depite Nyiramadirida yavuze ko abagabo batekereza gutyo bakwiye guhindura imyumvire, bagashyira umutima hamwe.

Agira ati “Bagabo beza nagira ngo mbabwire ko tubakunda, turabubaha. Nta mugore wajya gushakisha (imibereho) ngo ace mu zindi nzira, aba yagiye guhaha ngo aze yubake urugo. Mujye musigara mutuje…mwoye guhangayika ngo hari ibindi baba bagiyemo.”

Akomeza yizeza abagabo ko n’umugore wamenyekana ko afite izo ngeso mbi, hari urubuga abagore bahuriramo bakaba bamusubiza ku murongo.

Abagabo batandukanye bo mu Karere ka Burera bahamya ko nubwo bitagaragara henshi hari abagabo bahohotera abagore babo babaziza ko biteje imbere.

Ndikubwimana Emmanuel, umwe muri bo, agira ati “Umugore uteye imbere ntabwo waba uri umugabo ngo ube uteye inyuma. Ahubwo mwembi muba muteye imbere. Kandi n’umugabo ushaka kurwanya umugore umuteza imbere, nta mugabo urimo. Ubwo se aba ari kwerekeza he!”

Abagore bo mu Karere ka Burera biteza imbere akenshi binyuze mu bimina. Muri ibyo bimina batanga amafaranga bumvikanyeho buri cyumweru, bakayashyira hamwe yamara kugwira, bagashaka ikintu bagura kibafitiye akamaro.

Gusa ariko hari abateye intambwe batangiza amakoperative akora ibintu bitandukunye birimo ubucuruzi, kuburyo amaze kugera kuri 56.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ababagabo barasetsa koko babure ubwishimira ko abagore babo bajijutse bateye imbere,basigaye bazi gushaka cash none nyumvira

Mado yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka