Bamaze amezi atandatu batagira ushinzwe irangamimerere

Abatuye Umurenge wa Kilimbi muri Nyamasheke bamaze amezi atandatu bagorwa no kubona serivisi z’irangamimerere kuko nta we ubishinzwe uhari.

Ushinzwe irangamimerere ku murenge ubundi ashinzwe gukora serivizi za noteri, akandika abana bavutse, abazasezerana n’ibindi byangombwa bikenerwa mu buzima bw’umunyagihugu.

Abaturage barasaba ko babona ushinzwe irangamimerere.
Abaturage barasaba ko babona ushinzwe irangamimerere.

Abavuga bibasaba kwirirwa ku murenge rimwe na rimwe bagataha batanabibonye, ubundi bakajya kubyaka ku Karere ka Nyamasheke aho bakora urugendo rugera ku birometero 30.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today avuga ko basiragira bashaka ibyangombwa iyo habonetse undi mukozi wigomwa agakora akazi k’ushinzwe irangamimerere gusa umurongo w’abakenera ibyo byangombwa ukaba utajya ushira.

Umwe yagize ati “Naje gushaka icyangombwa ariko ntacyo ntahana ningira amahirwe nkinjira nzagaruka kugitwara, ibijyanye na noteri byo bidusaba kugenda amasaha menshi kugira ngo tugere ku karere ka Nyamasheke.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kilimbi Nkinzingabo Patrice, avuga ko iki ari ikibazo kibagoye, kuko nabo bakomeje gusaba undi mukozi mushya ariko ntaraboneka. Avuga ko ikibazo cyakomeye ubwo n’uwari ushinzwe kwakira abantu wajyaga abikora yasezeye.

Ati “Ntabwo byoroshye biradukomereye nk’uko bitoroheye abaturage bacu,turakora ubuvugizi, ngo bwa mbere hakozwe ikizamini kibura abagitsinda. Ubu rero turacyategereje ngo tubone igisubizo.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, avuga ko gusimbuza umukozi mu kazi bisaba gukurikiza amategeko. Gusa akizeza abaturage ko bamaze gukoresha ibizami ku buryo mu minsi micye hashoora kuboneka abandi.

Ati “Ibizami byamaze gukorwa. Mu minsi ya vuba abaturage barabona umuntu ubafasha, gusa n’ubwo ataraboneka abaturage ntibabura serivisi n’ubwo batayibona 100% uko bayishaka, ariko abahari barabafasha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo ni imikorere mibi gusa! Ubwo se amezi atandatu ashira nta mukozi wowe Meya ukavuga ko ibyo ari ukubahiriza amategeko? Oya ntukabeshye!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka