Bahangayikishijwe n’imisoro y’akarere itabonekera igihe

Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu barangije manda yabo, bavuga ko basigiye akarere ikibazo cy’amahoro y’akarere ari macye bitewe n’abayasoresha.

Mu kiganiro na Kigali Today kuwa kane tariki 28 Mutarama 2016, Sinamenye Jeremy wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko kimwe mu kibazo gikomeye asize ari amahoro y’akarere aboneka ari urusorongo.

Sinamenye ashyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ibitabo by'amabanga y'akarere.
Sinamenye ashyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ibitabo by’amabanga y’akarere.

Sinamenye wari umaze gushyikiriza ibitabo bikubiyemo amabanga n’inshingano z’akarere ku munyamabanga nshingwabikorwa, yavuze ko akarere kari gafite umuhigo wo gukusanya miliyari na miliyoni 600Frw zivuye mu mahoro ariko ntibashoboye kubigeraho.

Yagize ati “Tumaze amezi atandatu hamaze kuboneka miliyoni 540Frw mu gihe hasigaye amezi atandatu. Kuva iki gikorwa cyahabwa RRA twari tuziko hazaboneka menshi nk’uko babitwizezaga ko bazabona miliyari 2Frw na miliyoni 200Frw ariko ntituzi ko nayo twahigiye azabonekera igihe kandi ariyo dukoresha.”

Umuyobozi wa RRA mu Ntara y’Uburengerazuba, Rwiririza Gashango, avuga ko ibikorwa byo gukusanya amahoro bitatinze, kuko hari aboneka kandi rwiyemezamirimo acyongera abakozi.

Ati “Ntitwavuga ko amafaranga abuze kuko urebye ava mubukode bw’amazu yariyongereye, naho ikibazo cyuko ari macye, akarere twagasabye ko katwereka ayo kinjiza avuye mu bukode bw’amasoko, inkengero z’ikiyaga ntikabiduhaye ngo duhuze turebe.”

Gashonga avuga ko basabye Rwiyemezamirimo uzajya akusanya amahoro ari yo sosiyete ya Ngali holding igomba gushyira abakozi mu mirenge kugira ngo bashobore gukora akazi neza no kugeza ku mafaranga biyemeje.

Hagendewe ku ngengo y’imari ivuguruye y’akarere ka Rubavu igaragaza ko bagombaga kwinjizwa miliyari imwe na miliyoni 700Frw, naho ayamaze gukoreshwa ni miliyoni 434Frw, mu gihe umwaka wa 2014-2015 hari hakusanyijwe miliyari imwe na miliyoni 568Frw.

Sinamenye avuga ko amafaranga yemejwe atabonetse byagora akarere kugera ku nshingano zako, kuko aafaranga yemejwe ariyo akoreshwa mu guhemba abakozi no gufasha akarere kugera ku nshingano kihaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka