Bahangayikishijwe n’ibura ry’ibicanwa bidahagije

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo, baragaragaza ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibicanwa bidahagije bigatuma basigaye biyambaza ibitsinsi by’ibiti.

Iyo ugendagenda hirya no hino mu Karere ka Gatsibo uhura n’abaturage biganjemo igitsina gore n’abana bikoreye udukwi bavuye gutoragura ahakiri ibihuru n’amashyamba, abandi nabo ugasana barimbura ibishyitsi bashakisha inkwi zo gucana.

Bimwe mu bicanwa by'ibitsinsi abaturage bajyaba biyambaza nabyo ntibigipfa kuboneka.
Bimwe mu bicanwa by’ibitsinsi abaturage bajyaba biyambaza nabyo ntibigipfa kuboneka.

Muhayimana Jean Marie utuye mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore, Kigali Today yamusanze iwe acanye ibibabi by’inturusu na byo bitumye neza. Avuga ko yiyambaza ibibabi kuko nta bindi bicanwa abona hafi y’aho atuye.

Agira ati “Nta kundi byagenda iyo tubicanishije bikemera kwaka umuntu akabona icyo kurya gihiye dushima Imana, ibicanwa byabaye bicye ni ikibazo kidukomereye.”

Abatashya mu ishyamba rya Gabiro, bo bagaragaza uburyo ikibazo cy’ibicanwa kibabereye ingorabahizi kuko ngo bifashisha ibikenyeri, ibigorigori n’ubundi buryo bushobora kubagiraho ingaruka.

Mu ngaruka iki kibazo cy’ibicanwa bike ngo gifite harimo n’uko gituma abana bagera ku mashuri bakerewe kuko baba boherejwe gutashya ngo banavayo hakaba hari igihe basanga amafunguro ataraboneka.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bishatsemo ibisubizo biyubakira amashyiga ya rondereza ndetse na biyogazi, nk’uko bigarukwaho na Mbonera Ananias utuye mu mudugudu wa Ruhuha, akaba yarabashije kwiyubakira amashyiga ya rondereza.

At “Muri aya mashyiga ya kijyambere usanga dukoreshamo inkwi nkeya cyane, kuko usanga wenyegezamo imyase nk’ibiri cyangwa se itatu gusa ibiryo bigashya, mbere rero wasangaga dukoresha inkwi nyinshi kandi zitanaboneka.”

Kuri kibazo ariko hari na bamwe mu baturage bagaragaza ko aya mashyiga arondereza ibicanwa bayafite ariko bayabitse kubera kubura n’izo nkwi nke ziba zikenewe mu gihe hari n’abavuga ko ntacyo bayaziho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ishami rishinzwe iby’amashyamba, butangaza ko bukomeje gahunda yo gufatanya n’abaturage kongera ubuso buhingwaho ibiti no kubakangurira gukoresha rondereza, biyogazi n’ubundi buryo.

Namuhoranye Sylver ni umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Gatsibo, ati “Hari ingamba zashyizwe mu mihigo y’Akarere zizafasha abaturage gukemura iki kibazo cy’ibicanwa, gusa icyo dukomeza kubashishikariza ni uko bakomeza gufatanya n’ubuyobozi muri izi gahunda, bishakamo ibisubizo nk’uko bamwe muri bo babitangiye.”

Bimwe mu bikomeza gutera ukwiyongera kw’ikibazo cy’ibicanwa muri aka karere ka Gatsibo, harimo no kuba hari ahakigaragara bamwe mu baturae bagifite umuco wo gutwika, ku buryo n’ibiti bicyeba biba bisigaye usanga bigenda biyoyoka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka