Bahangayikishijwe n’amazu yabasenyukiyeho
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Ntwali ho mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barasaba ubuyobozi kububakira inzu zabasenyukiyeho.
Abo baturage bavuga ko bamaze igihe barasenyewe n’ibiza ni abahoze batuye muri nyakatsi bakaza kubakirwa n’ubuyobozi mu Kagari ka Ntwali.
Bavuga ko kubakirwa byari bikenewe, gusa kuri ubu ngo amwe muri mazu yarasenyutse avaho ibisenge.
Umwe muri bo agira ati «Inzu yanjye imaze imyaka ine yaragurutse, ubuyobozi bwamye butubwira ngo buzadusanira twarategereje turaheba ».
Abagombaga kubakirwa bose si ko bubakiwe, icyakora abasigaye batarubakirwa bacumbikiwe na bagenzi babo.
Abacumbitse bavuga ko ubuzima butaboroheye, kuko ngo ababacumbikiye bamaze kubarambirwa bakaba basaba ko na bo bakubakirwa.
Umwe muri bo ati «Hari igihe batwirukana tukajya ku buyobozi bw’Umudugudu bukadusabira imbabazi bakongera bakatubabarira, ariko ubundi baraturambiwe ».
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Munini, Fidele Ndamuramya, avuga ko iki kibazo cyizwi kandi cyanagejejwe ku karere, hakaba hari gahunda yo kubakira aba baturage.
Ati « Hari inzu koko zasenyutse twarazibaruye dutanga raporo ku karere, ubu dutegereje ko bazaza bakazisana kandi turizera ko uyu mwaka uzajya kurangira zasanwe ».
Ubuyobozi bw’Umurenge bwemeza ko hazakomeza kubakirwa abagaragara ko batishoboye, binyuze mu kubaha umuganda ndetse n’isakaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|