Bagiye gusubiramo ibarura ry’abatuye nabi

Akarere ka Nyaruguru kagiye kongera gusubira mu ibarura ry’abatuye mu manegeka, nyuma yo kubisabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority).

Impamvu ni uko imibare akarere katanze mu ibarura riherutse basanze ari micye ugereranyije n’iyo bari biteze, nk’uko Mpayimana Protais umuyobozi mukuru w’imiturire mu cyaro muri (RHA) yabitangaje.

Abayobozi biyemeje gusubiramo imibare y'abaturage batuye nabi.
Abayobozi biyemeje gusubiramo imibare y’abaturage batuye nabi.

Ati:”Turabasaba kudufasha ubukangurambaga bakereka abaturage akamaro ko gutura begeranye, bakabereka ko aribyo bibafitiye akamaro kurusha kuguma mu manegeka cyangwa gutura batatanye.”

Yavuze ko bagendeye ku mibare yagaragajwe mu gihugu hose, nibura buri karere kagomba gutuza neza abaturage bagera ku bihumbi 12 mu myaka itatu.

Akarere ka Nyaruguru ko kari kagaragaje ko abaturage batuye batatanye n’abatuye mu manegeka ari 4.595 bonyine.

Mpayimana asaba abakozi ubuyobozi bw'ibanze kubafasha mu guhindura imyumvire y'abaturage ku gutura nabi.
Mpayimana asaba abakozi ubuyobozi bw’ibanze kubafasha mu guhindura imyumvire y’abaturage ku gutura nabi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu ihuje abakozi bashinzwe imiturire mu mirenge n’ubuyobozi bwa RHA, bemeza ko bagiye gusubira inyuma mu batuye nabi bakabasobanurira, nk’uko Musabyimana John ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge wa Kibeho yabivuze.

Ati “Birashoboka rwose kuko n’abaturage batuye anabi ubwabo barabizi ko batuye nabi,nitubasobanurira rero ko abatishoboye bazafashwa gutuzwa ndumva bazabyumva vuba.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwiyemeje ko bitarenze impera z’uku kwezi, imibare mishya izaba yashyikirijwe iki kigo kugira ngo aka karere nako kazagenerwe ingengo y’imari izagafasha mu gutuza neza abo baturage.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda 55,5% aribo batuye neza, ikigo cy’imiturire cyiyemeje ko nibura mu mpera za 2018 abagera kuri 70% bazaba batuye neza.

Iyi mibare igaragaza ko kugirango bishoboke nibura buri karere kagomba gutuza abaturage 12000, nubwo iki kigo kivuga ko hari n’uturere turengeje iyi mibare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka