Bagaragarijwe uruhare rwabo mu kubanira n’abaturanyi babo neza
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwasobanuriye abaturage b’umurenge wa Kinyinya ko bakwiye kubana neza bakirinda icyakurura amakimbirane nk’ubukene n’umutekano muke.
Ubuyobozi buvuga ko ari bwo igihugu kizatera imbere kuko nta mwiryane uzaba urangwa mu baturage, nk’uko Rugabirwa Deo ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gasabo, yabitangaje ubwo bizihizaga umunsi w’amahoro kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015.
Yagize ati “Tugira amahirwe ko turi mu gihugu gifite amahoro, kirimo kuyasagurira amahanga[ingabo n’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro], ariko tugomba kuyarinda, nk’uko Rugabirwa Deo, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gasabo yabisabye.”
Yavuze ko ibyashimangira amahoro arambye ari uko abaturage bafata ingamba zo kwirindira umutekano, kwishyira ahamwe bagakorera mu makoperative ku bwizigame babashije kubona.
Abaturage kandi basabwe kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, nk’imwe mu mpamvu zikurura urugomo no kubuza abandi amahoro.
Abatoni Jane Gatete, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abajyanama ku ihungabana ARCT-Ruhuka, yavuze ko amahoro nyayo atari ibura ry’intambara, ahubwo ko ubukene n’amakimbirane nabyo bikomeje kubuza benshi amahoro.
Ati “Ubukene, urubyiruko rutagira akazi, imibanire y’abanyarwanda ibabuza gukorera hamwe; biracyari imbogamizi yo kugira ngo amahoro twabonye mu rwego rw’umutekano abashe gushimangirwa.”
Abibumbiye mu makoperative muri Kinyinya bavuze ko ubu batangiye gushora imari mu bikorwa bibateza imbere, bitewe n’ubujyanama n’ubukangurambaga bahawe n’akarere gafatanije n’abaterankunga bako.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twimike amahoro mu miryango yacu dore ko ahari amahoro iterambere rihahinda
amahoro atangirira mungo zacu , mubaturanyi agasakara mugihugu hose mureke duharanire amahoro aho turi hose