BAD yagurije u Rwanda miliyari 17,5Frw zo kongera amashanyarazi

Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD/AfDB) yahaye u Rwanda inguzanyo igera kuri miliyari 17,5Frw yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yavuze ko iyi nguzanyo isaga miliyari 17,5Frw (24.17USD), u Rwanda ruzayishyura mu myaka 38 ku nyungu ya 0,75% buri mwaka; hatabariwemo imyaka itanu ya mbere.

Ministiri Gatete na Makonnen uhagarariye AfDB, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'inguzanyo.
Ministiri Gatete na Makonnen uhagarariye AfDB, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo.

Ministiri Gatete washyize umukono ku masezerano yakira inguzanyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2016, yasobanuye ko uyu ari umusanzu ukomeye u Rwanda rwitezeho kubyaza umusaruro mu kongera amashanyarazi rufite.

Yagize ati "Ubu twamaze kwizera kuzabona amashanyarazi menshi; ibyo bikazatuma n’ikiguzi cyayo kirushaho kugabanuka."

Ministiri Gatete yakomeje avuga ko Leta itegereje kuzongera amashanyarazi akomoka ku ngomero ifatanije na AfDB, Banki y’Isi n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri izo ngomero, harimo urwa Rusumo; urwa Nyabarongo, Rusizi ya mbere n’iya kabiri bisanzwe bikoreshwa, ndetse na Rusizi ya gatatu n’iya kane biri muri gahunda yo kubakwa.

Aya masezerano y'inguzanyo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu.
Aya masezerano y’inguzanyo yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Urugomero rwa Rusizi ya gatatu rwatanzweho amafaranga yo kubakwa, rwitezweho MW 147 azagabanywa mu buryo bungana ku bihugu by’u Rwanda, Congo n’u Burundi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Kamayirese Germaine, yavuze ko uru rugomero ruzaba rwubatswe mu mwaka wa 2021.

Uhagarariye Banki Nyafurika itsura Amajyambere mu Rwanda, Negatu Makonnen, avuga ko guteza imbere ingufu zihuriweho n’ibihugu, ari uburyo bwo gushyigikira iterambere rirambye, umutekano ndetse n’ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa; byose bizagabana inguzanyo ya miliyoni 190 z’amadolari ya Amerika, yo kubaka urugomero rwa Rusizi ya gatatu.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubona MW 563 z’amashanyarazi muri 2018, avuye ku ngomero, gazi metane, nyiramugengeri, imirasire y’izuba ndetse n’amashyuza. Ubu igeze kuri MW 186.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka