Babangamiwe no kuba ibiro by’Akagari bitagira ubwiherero

Abagana ibiro by’Akagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi babangamiwe no kuba katagira ubwiherero.

Aba baturage bavuga ko iyo bagiye ku biro by’Akagari hakagira ukenera kwiherera bimusaba kujya gutira ku muturage utuye hafi aho, bikababangamira rimwe na rimwe hakaba hari n’ushobora kububima, ibi kandi ngo binabangamira abaturiye aka Kagari kubera guhora babona abakomangira babatira ubwiherero.

Kutagira ubwiherero bw'aka kagari bibangamira abakagana bagashaka kwiherera
Kutagira ubwiherero bw’aka kagari bibangamira abakagana bagashaka kwiherera

Umwe mu baturage witwa Karera Martin ati:” Biratubangamira cyane, ibaze nawe ugeze ku biro wenda wari utegereje umuyobozi wenda kugerwaho, urakubwe, ugahita utangira kwiruka mu ngo z’abaturage utira umusarane! Hari n’ushobora guhita yitahira akazafata umwanzuro wo kugaruka undi munsi, burya habaho n’abantu bihagararaho ku buryo kujya gutira umusarane bitamworohera”

Ibi kandi ngo hari abo bigiraho ingaruka nk’izo gutumba kubera kwihangana babuze aho biherera kugeza batashye.

Habaguhirwa Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze avuga ko ikibazo cyatewe n’uko aho bateganyaga gushyira ubwiherero bacukuye bagasanga ni ku rutare, ubu bakaba bari mu gikorwa cyo gushaka umuturage baha ingurane ngo abahe aho bakubaka ubwiherero.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera aka Kagari kabarizwamo, Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo yemera ko habayeho uburangare gusa agatanga icyizere ko ikibazo kigiye gukemuka.

Ati:”Navuga ko ari uburangare bwabayeho, ariko twarabiganiriye ikibazo kigiye gukemuka, ni n’amahire Akarere kacu kateganyije amafaranga agera ku bihumbi 100 kuri buri Kagari ,tuzayaheraho ndetse n’umuganda w’abaturage, turebe ko ikibazo cyakemuka.”

Si inyubako y’aka kagari ka Gisanze ifite ikibazo cyo kutagira ubwiherero yonyine, kuko hari n’izindi nyubako za Leta zitandukanye zigaragara mu Karere ka Karongi kandi ziganwa n’abantu ariko zitagira ubwiherero ndetse na hamwe buri bukaba bwarangiritse cyangwa bufunze ku buryo butakifashishwa.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka