Ba Gitifu basabwe gufata imihigo basinye nk’ivanjiri

Nyuma yo gusinyana imihigo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari barasabwa kuyifata nk’ivanjiri kugira ngo ibashe kweswa.

Igikorwa cyo guhiga mu Murenge wa Rwankuba ho mu Karere cyatangiriye kuri buri rugo rugize uyu Murenge aho rugaragaza imihigo rugomba kwesa muri uyu mwaka wa 2015-2016, cyakurikiwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari nabo kuri uyu wa kabiri bahigiye imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wabo maze basabwa gufata imihigo bahize nk’ivanjiri yabo ya buri munsi kugira ngo ibashe kweswa neza.

Aha basinyaga imihigo
Aha basinyaga imihigo

Rukesha Emile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ati:” Iyi mihigo mugende muyigire iyanyu kandi mufashe abaturage nabo guhigura imihigo bahize, mbese muyifate nk’ivanjiri yanyu ya buri munsi, uko ugiye kubyuka ukubiteho umutima wibaze aho ugejeje wesa ibyo wahize bizaguha gahunda uri bukorereho uwo munsi.”

Niyikora Richard uyobora Akagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba asanga imwe mu nzira nzima yo kubasha kwesa iyi mihigo ari ukurushaho gukorana n’abo bayobora.

Niyikora ati:”Tugiye kwegera abaturage cyane cyane dushyire ingufu mu bukangurambaga kuko nibo bazagira uruhare rukomeye mu iyeswa ry’iyi mihigo.”

Uretse uyu Murenge wa Rwankuba, no mu yindi mirenge yose igize Akarere ka Karongi naho buri rugo ubu rukaba rugomba guhiga imihigo ruzahigura mu mpera z’uyu mwaka w’imihigo wa 2015-2016 kugira ngo muri rusange n’imihigo Akarere kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika ibashe kugerwaho neza.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka