Arishyuza hafi miliyoni rwiyemezamirimo wataye isoko ritaragiye

Umucuruzi Mudenge Seleman arishyuza ibihumbi 980,Theobard Ruhumuriza uyobora Elite General Contractors company, washeshe amasezerano n’Akarere ka Ngoma yo kwagura isoko rya Kibungo 2014.

Nyuma yo guta akazi, Ruhumuriza yaje kwamburwa iyi mirimo hashyirwaho undi maze akarere kiyemeza kwishyura abo yari afitiye imyenda barimo abacuruzi n’abubatsi kuko hari amfaranga ateganywa n’itegeko atangwa nk’ingwate na rwiyemezamirimo wafashe isoko.

Abambuwe n'uyu rwiyemezamirimo Theobard bavuga ko icyizere cyo kwishyurwa ari gike, bategereje akarere icyo kazabamarira.
Abambuwe n’uyu rwiyemezamirimo Theobard bavuga ko icyizere cyo kwishyurwa ari gike, bategereje akarere icyo kazabamarira.

Ubwo iri soko ryatahwaga ku mugaragararo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015, Mudenge yagaragaje ikibazo cye ndetse anasobanura ko ibyo yasabwe n’ubuyobozi gukora ngo yishyurwe yabikoze ariko imyaka ikaba igiye kuba ibiri atarishyurwa.

Yagize ati “Badusabye kwandika muri 2012 turabikora, nyuma ataye akazi badusaba kwandikira akarere ngo kazatwishyure kuko ngo hari amafaranga basigarana ye, twarabikoze ariko kugera na n’ubu iri soko baritaha ntayo twabonye.”

Uretse uyu mucuruzi uvuga ko yambuwe hafi miliyoni, hari n’abamukodeshaga amabiro bakamuha ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’abafundi bagera kuri 250 bakomeje kwishyuza agera kuri miliyoni 5 guhera mu mwaka 2012 ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Nyuma y'uko iri soko rihawe undi ryararangiye rihita ritahwa.
Nyuma y’uko iri soko rihawe undi ryararangiye rihita ritahwa.

Bataha iri soko, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodice,yavuze ko nubwo isoko ritashywe bitavuze ko abahakoze ntibishyurwe batazayahabwa.

Nambaje yasobanuye ko abambuwe nibazana amasezerano bagiranye n’uwo rwiyemezamirimo ndetse bakagaragaza ayo bishyuwe n’ayo abasigayemo bazishyurwa.

Yagize ati “Hari ababanjirije baje ku karere kandi ibibazo byabo byarakemutse. Twe rero ntituzi icyo basezeranye, ntituzi uwabikiye undi ariko icyo tuzi ni uko hari rwiyemezamirimo wananiwe isoko.

Ariko amasezerano aba agomba gusomwa kuko nshobora no kumwishyura ugasanga yari yarishyuwe bikazaba urubanze kuri njye.”

Nubwo akarere gasaba amasezerno bagiranye na rwiyemezamirimo Ruhumuriza Theobard, abambuwe bavuga ko bakoraga bubyizi nta masezerano bagiranye kuko ibyo bitakorwaga icyo gihe ndetse n’ubu bitoroshye kugirana amasezerano n’abantu ba nyakabyizi.

Akarere ka Ngoma yagaragayemo ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage kenshi aho abaturage 600 bo mu urenge umwe gusa wa Jarama bakoze mu materasi y’indinganira na bo ngo bambuwe na rwiyemezamirimo Ntakirutimana Florien miliyoni 33.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka