Arashimira Perezida Kagame wamukuye mu karuri akamutuza ahagezweho

Tuyishime Binyavanga Charlotte arashimira Perezida Kagame wamukuye mu karuri akamutuza mu nzu nziza ifite agaciro ka miliyoni 4 n’igice.

Tuyishime ubusanzwe ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Biriba mu Kagari ka Jaba ho mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

Ni umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari amaze igihe kinini atuye mu nzu nto cyane,yari ifite amabati yatobotse iva.

Inzugi zayo n’amadirishya zari ibiti kandi bishaje. Umunyamakuru wa Kigalitoday amusura mu mwaka wa 2014, uyu mubyeyi yagaragaje iki kibazo avuga ko yatangiye gusaba gusanirwa muri 2006.

Nyuma y’ubuvugizi yakorewe inzego z’ubuyobozi zaramusuye basanga koko akwiye gusanirwa inzu.

Inzu Tuyishime yari atuyemo mbere ayiha agaciro k’ibihumbi 500 gusa, na bwo ku waba aguze ubutaka yari yubatsemo. Kuri ubu nyuma y’aho ivugururiwe, ngo ihagaze muri miliyoni 4 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Iyo imvura yagwaga byasabaga kodutega amabase mu nzu ku buryo amabase yuzuraga tukamena hanze, kubera yari ifite amabati avakandi yari icyondo. Iyo umuyaga wazaga twagiraga ngo irahirima.”

Inzu ya Tuyishime yavuguruwe n'inkeragutabara,ubu ayituyemo.
Inzu ya Tuyishime yavuguruwe n’inkeragutabara,ubu ayituyemo.
Bayikoze neza banayisiga amarangi.
Bayikoze neza banayisiga amarangi.

Kuri ubu Tuyishime ashima cyane Perezida Kagame ku byiza adahwema gukorera abaturage kuko binyuze muri FARG yashyizeho,inzu ye yabashije kuvugururwa none akaba atuye heza.

Akomeza agira ati “Leta y’Ubumwe yo ntacyo nayivugaho kereka uwanyereka Perezida Kagame gusa! Ni ho nagira icyo mvuga kirenze. Aho bavugururiye nanjye ubwanjye ndayireba nkagira ngo si iwanjye. “

Yishimira ko bamwubakiye neza basiga amarange, bashyiramo ibirahure, inzugi, bashyiramo umuriro ndetse na sima.

Uretse inzu atahamo banamwubakiye igikoni n’ubwiherero ntabyo yari mfite banamushyiriraho ikigega cy’amazi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka