Arashimira Perezida Kagame waguye amarembo yo kujya kwiga no gukora mu mahanga

Rwanda Day yaraye ibereye i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), yibukije Rukundo Benjamin gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba ingendo na gahunda akorera mu mahanga zituma Abanyarwanda bamenya aho bashakira ubumenyi bwisumbuye ndetse n’aho bahahira.

Rukundo Benjamin
Rukundo Benjamin

Rukundo afite ikigo cyitwa Edupath gifasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa byo kujya kwiga cyangwa gukorera mu mahanga.

Avuga ko Manda y’imyaka 7 y’Umukuru w’Igihugu (NST1) yafashije urubyiruko gutekereza ibiri hirya y’u Rwanda, kugera no hakurya y’amazi magari, aho ngo bajya guhaha imari n’ubwenge bakagaruka bateza imbere Igihugu cyabo.

Rukundo avuga ko afasha urubyiruko rufite amanota y’ikirenga mu masomo y’ingenzi rwize mu mashuri yisumbuye cyangwa muri Kaminuza, bakabona visa ndetse hakaba n’ababona ibigo bitanga buruse (kwigira ubuntu) mu bihugu by’amahanga.

Ku muntu udafite amanota y’ikirenga ubasha kwiga mu mahanga yiyishyurira, Rukundo avuga ko afashwa kubona visa (uburenganzira bwo kuba mu gihugu runaka), ishuri ashobora kwigamo, akamenya ibikenewe n’abazamufasha kumenyera no kubona umurimo yakora agahembwa kandi yiga.

Ntibikigoye kubona ibyangombwa ku bashaka kujya kwiga mu mashuri yo hanze
Ntibikigoye kubona ibyangombwa ku bashaka kujya kwiga mu mashuri yo hanze

Akomeza avuga ko abifuza kujya gukora mu mahanga bafashwa kubona visa, kumenya aho bajya gukora ibizamini muri za Ambasade z’ibihugu bikeneye abakozi, ndetse no kubarangira ibyo bakora bagezeyo.

Rukundo avuga ko ingendo zo gutsura umubano Perezida Kagame yagiye agirira mu mahanga, ndetse na gahunda nka Rwanda Day, zituma Abanyarwanda bubahwa bagahabwa agaciro n’ikaze muri ibyo bihugu, kandi na bo bakabasha kumenya ahari amahirwe.

Rukundo wize mu Bushinwa akomeza agira ati "Ibi mbishimira Umukuru w’Igihugu kubera impanuro yatanze, ni ho havuye igitekerezo cyo gushinga iki kigo, iyo mu mahanga batwakira neza kuko u Rwanda bararuzi."

Yishimira kuba hari abo afasha bakajya kwiga mu mahanga
Yishimira kuba hari abo afasha bakajya kwiga mu mahanga

Mu bihugu birimo korohereza cyane abantu kwiga muri iyi minsi ngo hari Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gihe igikeneye abakozi, cyane cyane abo mu nganda ari Pologne (i Burayi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka