Amerika yatabaye muri Libiya itinya ko Kadhafi yakora ubwicanyi nk’ubwabaye mu Rwanda

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mu muryango w’abibumbye, Susan Rice, yatangaje ko igihugu cye cyatabaye muri Libiya kubera kwanga kongera gukora ikosa ryo kudatabara igihugu cye cyakoze ubwo mu Rwanda habaga Jenoside.

Ubwo yari ari mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), Rice yavuze ko guverinoma y’igihugu cye yahangayikishijwe n’amagambo uwari umukuru w’igihugu muri Libiya, Mouammar Kadhafi, yakoreshaga avuga ko azica abatavuga rumwe na we. Yibukije ko Kahdafi yavugaga ko azabica nk’imbeba. Rice abigereranya n’ibikorwa byateguraga Jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Rice yagize ati “Kuri iyi nshuro, akanama k’umutekano kagize icyo gakora ku gihe. Aka kanama kagize ubuzarire mu gutabara inzirakarengane mu Rwanda no muri Darfour niyo mpamvu tutari kwemera ko no muri Libye ariko bigenda”.

Rice avuga ko igihugu cy’u Rwanda kigira uruhare runini mu kurinda abaturage bacyo ndetse no kurwanya ko hanze yacyo hagira ibiba biganisha kuri Jenoside. Avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika kandi ni nacyo cyonyine ku isi kitari mu kanama k’umutekano muri Loni, cyabanje gutabaza ko muri Libiya hari kubera ubwicanyi.

Suzan Rice yashimye u Rwanda ku bintu byinshi ariko anenga uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze ndetse n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafatwa.

Suzan Rice ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 22 ugushyingo aho arimo gusura ibikorwa binyuranye by’iterambere. Biteganyijwe ko kuwa gatandatu azifatanya n’abaturage bo mu majyaruguru mu muganda rusange wa buri kwezi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo n’imitwe y’abazungu. Ibyo bakoreye Libiya byaragaragaye singombwa ko yihandagaza akabeshya abanyarwanda kandi barasobanukiwe. Abanyafurika dukwiye gushyira hamwe no kureka Imana ikagenga ubuzima bwacu. Naho iby’ abazungu ni zwaaaa!

Rwandanziza yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka