Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi baramagana ibisasu byatewe mu Rwanda

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 26/10/2013, rivuga ko buhangayikishijwe n’imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko bwamaganye ibikorwa byo kurasa mu kindi gihugu.

Umuyobozi w’ibi biro by’ubuvugizi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Jen Psaki, avuga ko impande zombi zigomba kumenya ko ibi bikorwa by’ubushotoranyi bugomba gukorwaho ipereza n’itsinda ry’ingabo ryashyizweho n’umuryango wa ICGLR mu kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo (EJVM).

Uretse gusaba ko itsinda rya EJVM ryakoroherezwa gukora iperereza kuri ibi bisasu byarashwe mu Rwanda, Perezidanse ya Amerika ihamagarira Leta ya Congo n’umutwe wa M23 zishyamiranye gusubira mu biganiro bizihuje Kampala no gusinya amasezerano uburyo bwiza bwo gucyemura ibibazo.

Umuyobozi w'ibi biro by'ubuvugizi bwa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika, Jen Psaki.
Umuyobozi w’ibi biro by’ubuvugizi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Jen Psaki.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nawo uvuga ko hakwiye gukorwa iperereza ku bisasu byarashwe mu Rwanda mu gihe hari intambara yari ihuje ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 mu kibaya cya Congo na Kibumba.

Ukuriye ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, Catherine Ashton, avuga ko imirwano yatangiye ikwiye guhagarara hagakomeza inzira y’ibiganiro yari yaratangiye i Kampala ariko bikaza guhagarara taliki 21/10/2013.

Catherine Ashton avuga ko hagomba kwirindwa ibikorwa by’ubushotoranyi no gukurura ibibazo mu karere nk’ibisasu birenga bitatu byarashwe mu Rwanda, aho avuga ko hagomba gukorwa iperereza.

U Rwanda rurega ingabo za Congo kuba zararashe ibisasu mu Rwanda bimaze guhitana babiri bikanakomeresa batatu.

Intambara hagati y’ingabo za Congo na M23 yatangiye mu rucyererza rwo kuwa 25/10/2013 aho impande zishinjanya kuyitangiza, gusa M23 ivuga ko yatewe na Leta ya Congo ifatanyije na FDLR na Nyatura bahereye Rutshuro na Kibumba.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders, avuga ko abakomeje guhura n’ibibazo bikomeye muri iyi ntambara ari abaturage, kuburyo intambara yari ikwiye guhagarara hagakomezwa inzira y’ibiganiro yari yaratangiye.

Kimwe mu bisasu byarashwe mu Rwanda bigahitanga Dusabimana na Muhoza.
Kimwe mu bisasu byarashwe mu Rwanda bigahitanga Dusabimana na Muhoza.

Iyi ntambara yubuye nyuma y’iminsi micye perezida wa Congo Joseph Kabila atangaje ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira hasi intwaro zabishaka cyangwa zitabisha.

Uretse kuba intambara iri kubera ku mpande ebyiri Rutshuro na Kibumba, ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko bwohereje umutwe udasanzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu majyaruguru ya Kiwanja Rutshuro aho urugamba rushyamiranyije M23 n’ingabo za Congo.

Andi makuru agera kuri Kigali Today avuga ko MONUSCO iri gukoresha ingabo zayo muri uru rugamba ikoresheje imitwe y’ingabo ziri mu matsinda nka Wide awake, Formidable, Silent Guns, Blue Redoubt I & II, Strong Flank, na Blue Eagle mu guhashya M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibi byo birakomeye kandi ntago ari ibyo kwihanganirwa, u rwanda rwakomeje kwihanganira ibi bikorwa na Leta ya Congo, ariko igihe kirageze kugirango amahanga n’imiryango mpuzamahanga bigire icyo bikora.

Rubasha yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

TWE NKABANYARWANDA NDABONA NTAMPAMVU YO KUBYIHANGANIRA KO ABANTU BACU BAGUMA KWICWA NABANYECONGO.

NZANANA A yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

CONGO NIGUMYA KUDUKORA MUJISHO NJYE NUMVA TUTAZAGUMYA KUBIREBERA.

NZANANA AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ntampanvu yuko congo ikwiye kutuvogera kugezaho kubuza abanyarwanda amahoro n’ubuzima ndabiziko uRwanda rufite ingabo zihagije nizihagurucye zikore nkukwazo

Buregyeya Paul yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka