Ambasaderi w’Amerika ugiye yashimye ubufatanye n’u Rwanda, yizeza ko buzakomeza

Ambasaderi Donald Koran wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, yatangaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagejeje u Rwanda ku mpinduka nyinshi mu iterambere; haba mu buzima, imibereho, ubukungu no kubungabunga amahoro ku isi.

Ubwo yasezeraga kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 23/12/2014, Ambasaderi Koran yijeje ko ubufatanye bw’igihugu cye hamwe n’u Rwanda buzakomereza mu kubungabunga amahoro ku isi, mu kurengera ubuzima bw’abaturage, mu burezi no guteza imbere ubukungu; aho USA zisanzwe zitanga inkunga y’amahugurwa, ibikoresho n’abahanga bo kwerekera Abanyarwanda mu mirimo itandukanye.

“Mu bigomba guhabwa imbaraga mu gihe kiri imbere twaganiriyeho [na Perezida Kagame], hari ukongera ingufu z’amashanyarazi, kandi nakwishimira ko ubufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika bwafashije cyane muri zimwe muri izo gahunda, cyane cyane izijyanye n’ubuvuzi”, Ambasaderi Koran.

Perezida Kagame asezera kuri Ambasaderi Koran wari uhagarariye Amerika mu Rwanda.
Perezida Kagame asezera kuri Ambasaderi Koran wari uhagarariye Amerika mu Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifasha u Rwanda muri gahunda yo kurwanya SIDA na Malariya, mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi; harimo ateza imbere ishoramari muri Afurika (AGOA), amasezerano y’ubucuruzi ya TIFA, ndetse n’ay’ishoramari hagati y’ibihugu byombi yitwa BIT.

USA kandi, zibinyujije muri porogaramu nterankunga ya USAID, zifasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi kuri bose (hitawe cyane ku bakene), no kubashakira amahirwe yatuma biteza imbere, harimo gukora imihanda yo mu cyaro ibahuza n’amasoko, ndetse no kubaka ibikorwaremezo byo kuhira mu mirima.

Mu bijyanye no kubungabunga amahoro mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi, USA zizeza ko zizakomeza gutanga inkunga y’ibikoresho bikenerwa n’ingabo z’u Rwanda ndetse no gutanga indege zo kubajyana mu bihugu nka Repubulika ya Santrafurika, Sudani y’Epfo n’ahandi bakenerwa.

Ambasaderi Koran aganira n'abanyamakuru nyuma yo gusezera kuri Perezida Kagame.
Ambasaderi Koran aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusezera kuri Perezida Kagame.

U Rwanda rufite ingabo zirenga ibihumbi bitanu mu bihugu by’amahanga, rukaba ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UN).

Amb Koran yari amaze imyaka itatu akorera mu Rwanda kuva mu 2011, akaba yarakoreye igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika umurimo w’ubwambasaderi mu bihugu by’u Rwanda, Cuba, Venezuela, Togo, Madagascar na Niger, ndetse n’indi mirimo itandukanye mu biro by’Amerika bishinzwe Afurika, n’Umuryango mpuzamahanga w’ubutasi n’ubushakashatsi.

Uzaza kumusimbura, Ambasaderi Erica Barks-Ruggles, ateganijwe kugera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2015, nk’uko Perezidansi y’u Rwanda ibitangaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yakoze neza akazi ke turamushimira ko umubano wacu na amerika wabaye mwiza bityo tukaba tumwifuriza akazi keza azakora ahandi agiye

muhawe yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka