Ambasaderi Kabare arasaba ibinyamakuru kudatangaza ibiganiro bikomeretsa abarokotse jenoside

Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale Jacques aramagana amakosa yakozwe n’umunyamakuru Damien THEVENOT ndetse n’umutumirwa we Olivier Royant wavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside abatutsi bagatsemba abahutu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ambasaderi Kabale yashyize ahagaragara kuwa kane tariki ya 12/02/2015, yavuze ko umunyamakuru Damien THEVENOT mu kiganiro cye cyitwa TELE Matin cyo kuwa 31/01/2014, umutumirwa we witwa Olivier ROYANT, umuyobozi w’ubwanditsi bw’ikinyamakuru Paris Match yavuze ko mu mwaka w’1994 mu Rwanda habaye ibintu bidasanzwe umuryango mpuzamahanga urebera, yise « Génocide Rwandais », cyangwa Jenoside nyarwanda, avuga ko abahutu batsembwe n’abatutsi.

Ambasaderi Kabale asaba ibitangazamakuru kutongera gutangaza ibikomeretsa abarokotse jenoside.
Ambasaderi Kabale asaba ibitangazamakuru kutongera gutangaza ibikomeretsa abarokotse jenoside.

Olivier ROYANT yasobanuye ibyo yifashishije amafoto yafashwe igihe impunzi z’abahutu zatahukaga ziva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka w’1996.

Nubwo iri tangazo risohotse rikerewe akaba yisegura ku banyarwanda, Ambasaderi Kabale avuga ko ababajwe bikomeye n’ukuntu ari umunyamakuru ari n’umutumirwa we birengagije amateka y’u Rwanda bitiranya ku buryo bubabaje kandi bukomeretsa abarokotse jenoside ndetse n’abayikoze bemeye icyaha.

Ambasaderi Kabale aributsa ko mu Rwanda habaye jenoside imwe yakorewe abatutsi mu 1994. Mu mateka kikaba ari igikorwa ndengakamere cyanatumye umuryango mpuzamahanga wiyemeza gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, kugira ngo rucire imanza abagize uruhare muri jenoside, ndetse no mu minsi ishize ubufaransa bukaba bwaraburanishaga urubanza rwa Pascal SIMBIKANGWA.

Mu izina ry’abarokotse jenoside bakaba barakomerekejwe na kiriya kiganiro, Ambasaderi Kabale asaba abayobozi b’ibinyamakuru byaba ibikoresha amajwi cyangwa amashusho ko ibiganiro bikomeretsa binashinyagurira abarokotse jenoside bitazongera kubaho ukundi.

Iri tangaza ko rikomeza rivuga ko Ambasaderi Kabale ababajwe cyane n’uko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ndetse n’imyaka 70 habaye jenoside yakorerewe abayahudi, hakiri abantu biha gusobanura cyangwa kwandika uko bishakiye amateka ya jenoside baba babitewe no kutabimenya cyangwa kwirengagiza ukuri.

Nubwo bene abo bagihari, yishimira ko hashyizweho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge kuva mu 1994, ikaba yarashyizwe mu bikorwa hamwe n’ubutabera bwuzuye kandi kuri bose. Ibi byatumye u Rwanda rwiyubaka mu mahoro no mu mutuzo ubu rukaba ari intangarugero ku isi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyakubahwa abasador ntabwo iri tngazo rije rikererewe ahubwo hajyeho n’ingamba kandi mu bihubu byinshi by’isi aho uzagaragarwaho gupfobya Genoside yaba abizi cg se atabizi azahanwe kuko nul n’est cense ignorer la loi

muvandimwe yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka