Amazi y’isoko ya Samuko ajyanwa ahandi abayituriye ntibayabone
Abaturiye isoko y’amazi ya Samuko yo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe barinubira ko batakibona amazi meza.
Icyo kibazo ngo cyatangiye nyuma y’uko hubatswe umuyoboro w’amazi ufatira kuri iyo soko. Mbere y’uko uwo muyoboro wubakwa abaturiye iyo soko bari barubakiwe ivomo rusange rivana amazi muri iyo soko.
Gusa, nyuma yo kubaka uwo muyoboro ngo moteri ikogota amazi y’isoko akoherezwa mu tundi duce tw’uwo murenge, kandi mu gihe iyakogota abaturiye isoko ntibayabone kuri iryo vomo bikaba ngombwa ko bavoma ibiziba.
Mukamwezi Marita, umwe mu bahatuye, ati “Mbere twavomaga ku ivomo ryacu rivana amazi mu isoko y’amazi ari muri iyi misozi, ubu ntitukibona amazi meza. Moteri iyo iri kuyakogota nta mazi aba ari ku ivomo tukavoma ibiziba kandi mbere twari twifitiye amazi meza.”
Abo baturage bemeza ko uwo muyoboro ari igikorwa cy’ingirakamaro kuko wagejeje amazi ku bandi baturage bari bayakeneye. Gusa na none ngo byaba ari akarengane kuba amazi y’iyo soko baturiye yagirira akamaro abatuye ikantarange nyamara bo bagakomeza kuvoma ibiziba, bagasaba ko bakubakirwa irindi vomo bazajya bavomaho amazi meza.
Ubuyobozi bw’ikigo cya AYATEKESTAR gikurikirana uwo muyoboro w’amazi ufatira ku isoko ya Samuko bwemera ko ari ikibazo kuba abo baturage batakibona amazi meza.
Umuhuzabikorwa wacyo, Ntarindwa Emmanuel, avuga ko bagiye kubakira abo baturage irindi vomo mu buryo bwihutirwa, ku buryo mu cyumweru kimwe icyo kibazo kizaba cyakemutse.
Agira ati “Twamaze gukora inyigo y’ukuntu twabakorera irindi vomo ku buryo mu cyumweru kimwe rizaba rihari kandi bavoma amazi ku buntu kuko n’ubundi bari bafite ivomo ryabo bavomagaho.”
Uwo muyoboro w’amazi ugeza amazi ku baturage basaga gato 4500 bo mu tugari twa Curazo na Rwabutazi two mu Murenge wa Gatore. Nubwo kugeza ubu inyungu z’uwo muyoboro zitagera ku baturiye isoko ya Samuko, abegerejwe ayo mazi bavuga ko yabakemuriye ikibazo cyari kibakomereye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|