Amajyepfo: Kubera amasomo yo kurwanya ihohoterwa ngo ingo zavugaga imihoro ubu ziravuga amahoro

Imwe mu miryango yo mu turere twa Ruhango na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko yari ibanye mu buryo bw’amakimbirane ubu iratanga ubuhamya ikavuga ko amahoro aganje iwabo mu miryango kubera inyigisho yahawe n’Umuryango RWAMREC.

Bamwe mu bagize iyo miryango itakiragwamo amakimbirane bavuga ko kutubahana hagati y’umugabo n’umugore ari byo byari ku isonga ingo zabo zikavuga imihoro kugeza n’ubwo bamwe muri bo bahasiga ubuzima.

Imwe mu miryango yiyemeje kureka amakimbirane nyuma y'inyigisho za RWAMREC.
Imwe mu miryango yiyemeje kureka amakimbirane nyuma y’inyigisho za RWAMREC.

Mukakayigamba utuye mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango avuga ko ubuzima nk’ubu bw’amakimbirane hagati ye n’umugabo we yabubayemo mu gihe cy’imyaka itanu mu rugo rwe nta wucana uwaka na mugenzi we.

Akomeza avuga ko amakimbirane hagati ye n’umugabo we bayabanyemo kugeza ubwo umuryango ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku igitsina no gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kwita ku miryango yabo RWAMREC wabahuguraga mu mwaka wa 2013 umugabo we akaba ari we ufata iya mbere mu guhinduka.

Abivuga atya “Mu rugo rwacu abaturanyi bari bamaze kuturambirwa kubera guhora bahaza guhosha amakimbirane kuko hafi ya buri munsi twabaga twasubiranyemo umugabo agataha yasinze nagira ngo ndavuze akampondagura.”

Ubuzima nk’ubu butoroshye bwo guhora ashwana n’umugabo we kubera ko hari ibyo batumvikanaho ngo byagiye bituma urugo rwabo rudindira mu iterambere ntibagire icyo bageraho.

Agira ati: “Inyigisho umugabo wanjye yabanje guhabwa na RWAMREC ni zo zatumye atangira guhinduka nanjye njyayo ubwo ni bwo ituze ryatangiye kuza hagati yanjye na we ubu ni amahoro iwacu.”

Asobanura ko nyuma yo kwiyemeza kuva mu makimbirane bize ibijyanye n’imicungire myiza y’umutungo w’urugo aho kuwusesagura ari na byo byatumye banabasha gutera imbere.

Umukozi w’umuryango RWAMREC mu turere twa Nyanza na Ruhango, Mukankaka Immaculée, ukurikiranira hafi iyi miryango ndetse akayigenera n’amahugurwa ashimangira ubwuzuzanye n’uburinganire mu ngo avuga ko inyigisho batanze hari benshi zahinduye na bo bagahindura abandi babereka ko umugore n’umugabo bafite uruhare mu iterambere ry’umuryango.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka