Amajyepfo: Abaturage baracyanenga zimwe muri serivisi bahabwa

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka, bugaragaza ko hakiriho serivisi abaturage bo mu Majyepfo bavuga ko badahabwa neza n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, bwabigaragarije abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo mu nama bagiranye tariki ya 17 Ugushyingo 2015, bubagezagaho “Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze” yakozwe nyuma yo kubaza ingo ibihumbi 11.

Abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo bagararijwe ishusho y'uko abaturage bishimira cyangwa banenga serivisi babaha.
Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bagararijwe ishusho y’uko abaturage bishimira cyangwa banenga serivisi babaha.

Muri rusange, abaturage bo mu Rwanda bishimira ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, bakishimira ingabo na polisi ndetse n’uko bayoborwa n’inzego z’ibanze. Ariko hari serivisi bavuga ko badahabwa neza.

Mu Ntara y’Amajyepfo, abahinzi borozi bavuga ko batagezwaho inyongeramusaruro ku gihe kandi rimwe na rimwe bakabura amasoko y’umusaruro akenshi baba bagezeho babishishikarijwe n’ubuyobozi. Umusaruro bashyira mu majwi ni uw’ubuhinzi n’uw’amata, iki kibazo ngo kikaba kigaragara cyane cyane mu turere twa Gisagara, Kamonyi, Nyamagabe n’i Nyaruguru.

Hari n’abatishimira uruhare bagira mu bibakorerwa. Urugero mu gutanga inka muri gahunda ya « Gra inka », mu gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, mu guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP ndetse bamwe bakavuga ko habamo ruswa.

Mu Ntara y’amajyepfo kandi ngo haracyagaragara akarengane, cyane cyane muri Nyanza, Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse n’amacakubiri y’amoko, cyane cyane muri Nyanza na Nyaruguru. Ngo hari kandi n’ibibazo by’isuku mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri Huye na Nyamagabe ho ngo hanagaragara abagabo bahohoterwa n’abagore.

Prof Anastase Shyaka, Umuyobozi wa RGB, avuga ko nubwo hari serivisi abaturage bakinenga ibipimo birimo kuzamuka.
Prof Anastase Shyaka, Umuyobozi wa RGB, avuga ko nubwo hari serivisi abaturage bakinenga ibipimo birimo kuzamuka.

Abaturage muri rusange bavuga kandi ko abagize inama njyanama z’uturere batabagezaho serivisi nk’uko baba barabibasezeranyije biyamamaza.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Anastase Shyaka, avuga ko nubwo nubwo hari ibyo abaturage batishimira, ibipimo byo kutishima byagabanutse kuko muri rusange byazamutseho ibirenze 11%: umwaka ushize byari 59% ubu ni 71% n’uduce ku ijana.

Asaba abayobozi gukora cyane kuko intumbero ari uko muri 2020 abaturage bagomba kuzaba bishimira serivisi bahabwa ku kigero kirenze 80%.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ubu bushakashatsi buzababera umusemburo wo gukomeza kwivugurura.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka