Amajyaruguru: Bamurikiwe ibyavuye mu ibarura rusange rya 2012

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangiye kumurikira intara n’uturere ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya kane ryabaye mu mwaka wa 2012. Iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 08/07/2014.

Ishusho itangwa mu ibarurishamibare ryavuye mu ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012 ishimangira ko Intara y’Amajyaruguru ihagaze neza mu buzima, uburezi n’amazi meza. 93% by’abatuye iyo ntara bafite ubwishingizi mu kwivuza butandukanye, 96% by’abana bari mu kigero cy’imyaka 7 kugeza 12 bariga naho 77% babona amazi meza.

Ku rundi ruhande, Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu kugira ubucukike bwinshi n’abaturage 694 kuri kilometero kare mu gihe ubucucike muri rusange ari abaturage 415 kuri kilometero kare.

Ibi bitera abaturage bakomoka muri yo ntara bazwi ko bakunda gukora kwimukira mu zindi ntara aho babona ubutaka bwo guhinga. Ngo mu myaka itanu yabanjirije ibarura rusange, abagera ku bihumbi 362 bimukiye ahandi cyane cyane mu Ntara y’Uburasirazuba.

Abayobozi n'abakozi bahagarariye uturere two mu ntara y'amajyaruguru baje kugezwaho ibyavuye mu ibarura rusange.
Abayobozi n’abakozi bahagarariye uturere two mu ntara y’amajyaruguru baje kugezwaho ibyavuye mu ibarura rusange.

Nubwo hari intambwe yatewe mu bipimo by’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu cyose uva kuri 2% muri 2002 ugera ku 18% muri 2012, 9.1% gusa by’abatuye intara y’amajyaruguru ni bo bacana amashanyarazi.

Ariko Umuyobozi w’iyo ntara yatangaje ko muri iyi myaka ibiri, igikorwa cyo kwegereza amashanyarazi abaturage cyongewemo imbaraga n’umubare w’abayakoresha urazamuka.

“Nubwo bigaragaye ko umubare w’amashanyarazi uri hasi, umwaka wa 2013 na 2014 wabaye umwaka uri determinante, turishimira ko twavuye kuri zero tugera ku 9 none tugeze kuri 19%,” Guverineri Bosenibamwe.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Mbabazi Odette, yashimiye ubuyobozi uruhare bwagize kugira ngo iryo barura rusange rigende neza. Iri barura riba nyuma ya buri myaka 10 ryatwaye akayabo ka miliyari hafi 16.

Guverineri Bosenibamwe Aime n'umuyobozi wungirije wa NISR (ibumoso) na Mayor wa Musanze mu nama.
Guverineri Bosenibamwe Aime n’umuyobozi wungirije wa NISR (ibumoso) na Mayor wa Musanze mu nama.

Mbabazi yavuze kandi ko ibarura ry’abaturage n’imiturire ari ingirakamaro kuko ibarurishamibare rishingirwaho mu igenamigambi no gufata ibyemezo.

Agira ati: “Mu by’ukuri imibare igomba kudufasha muri plannification (igenamigambi), igomba kudufasha no gufata ibyemezo; igomba kudufasha no kwisuzuma...kandi ni ikintu gikuru nta kuntu igihugu cyacu cyatera imbere kidashingiye ku makuru.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yabwiye abitabiriye iyo nama ko ibarushamibare ari ingikamaro, ngo igihugu kitagira ibarurishamibare kirahuzagurika mu igenamigambi kandi ntikimenya aho kiva n’aho kigana.

Bwana Bosenibamwe Aime yemeza ko iyo ntara ayobora mu myaka yashize yari inyuma mu kugira amazi meza kubera imiterere y’aho none kuba bari imbere ni ikintu bishimira kandi gishimangira ko abaturage bafite ubuzima nk’uko amazi ari ubuzima.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryatwaye akayabo ka miliyari 16 cyagaragaje ko Abanyarwanda basaga miliyoni 10 bakaba biyongera ku gipimo cya 2.6% n’icyizere cyo kubaho cyarazamutse kiva ku myaka 51.2 igera ku myaka 64.5.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka