Amajipo magufi n’ubwinshi mu modoka ngo si urwitwazo rwo guhohotera abagore

Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi, Kigali Bus Services (KBS) n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ntibemeranywa n’abavuga ko ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagenzi b’abagore n’abakobwa riterwa n’uko baba bambaye nabi cyangwa kuba abantu ari benshi mu modoka.

Ba nyiri imodoka nini zitwara abagenzi (cyane cyane mu Mujyi wa Kigali) bari bamaze igihe basabwa na bamwe mu bagenzi kugabanya umubare w’abagenda mu modoka, ngo kuko ari yo mpamvu y’ibivugwa ko hari abantu bagenda bakorakora abagore n’abakobwa.

Umwe mu bagenzi witwa Lambert yabwiye Kigali today ati “Abo bakobwa nibatozwe umuco wo kwambara neza, kandi niba abantu bagenda bahekeranye nk’amagi, urumva ko abantu batazabura gukoranaho”.

Abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa mu modoka.
Abayobozi batandukanye mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu modoka.

Naho uwitwa Me Emile yunzemo ati “Muri uko kugenda abantu bahekeranye, shoferi nafata feri nzamwurira [umukobwa]”.

Ibi ariko siko KBS ibibona kuko imodoka zayo ngo zikozwe mu buryo hari imyanya yo kwicarwamo n’aho guhagarara, ikaba iburira abazananirwa kwihangana kuko ngo izajya ibashyikiriza Polisi y’igihugu.

Charles Ngarambe uyobora KBS agira ati “Bus yacu nini ntigomba kurenza abantu 70, intoya 30; muri izi modoka harimo za kamera, uwo tuzabonaho icyo gikorwa [gukorakora abagore cyangwa abakobwa], tuzamushyikiriza Polisi nayo ikurikize icyo amategeko avuga”.

KBS n’Urwego rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire (GMO) bateguye ubukangurambaga bwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa mu ruhame, bwabereye muri gare ya Remera tariki 29 Mata 2015; aho abayobozi babwitabiriye bemeranyijwe ko abitwaza ubwinshi bw’abantu mu modoka cyangwa imyambarire, ngo nta kuri na guke bafite.

Minisitiri Gasinzigwa, Komiseri muri Polisi y'igihugu, Emmanuel Butera n'Umuyobozi wa KBS basaba abagenzi kudahohotera ab'igitsina gore.
Minisitiri Gasinzigwa, Komiseri muri Polisi y’igihugu, Emmanuel Butera n’Umuyobozi wa KBS basaba abagenzi kudahohotera ab’igitsina gore.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa ati “Ntabwo nkeka ko guhagarara mwegeranye ari byo byakugira umusazi; kera abana bararyamanaga ariko ntibabaga abasazi”.

Akomeza avuga ko mu bindi bihugu abantu bamaze kumenyera kugenda begeranye kandi bahagaze mu modoka.

Polisi y’igihugu isobanura ko bimwe mu bigaragaza ihohoterwa rikorerwa mu ruhame, by’umwihariko mu modoka rusange, ngo ni ugukorakora umugore, gusuhuzanya by’ingwatira mubiri cyangwa ubundi buryo bukojeje isoni, kwanga gutwara abana, kwicaza umugore cyangwa umukobwa hagati y’abagabo bamwiyegereje, ndetse no kwishyuza umugenzi amafaranga menshi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ukoma urusyo akome n’ingasire. Iyaba imbaraga zishyirwa mu guhana abagabo bishimisha Ku bagore zashyirwaga no kwigisha abakobwa n’abagorw kwiyubaha, kutiyandarika no guharanira ejo heza, ibyo bibazo muvuga byose byashira.

Mbabazwa no kuba Nta bayobozi ndabona bamagana indaya n’abandi bose bicuruza. Imihanda iba yuzuye, haba Ku manywa cg nijoro, ahubwo bagategereza imanza zo gufunga no kwemeza ba se b’abana.

Muri make Nta mugore ukosa cg ugira uruhare mu ihohoterwa rimukorerwa.

Nzabandora Ni umwana w’umunyarwanda.

Abagore bisubireho, abayobozi babafashe.

karangwa yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Mana njye byaranyobeye pe nyabugogo haba ibigabo biba byahaze ibitabi ubinyuraho bikagufataho Ngo sister biratubangamira pe

hoza yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Umva Harinabadamu Bakorakokora Abagabo Urugero Narindi Muri Kbs Noneho Umukobwa Anshinga Ibere Asanumfashe Kurutugu Kumbi Mugenziwe Ari Kunkora Mumufuka Kubera Gutwagwa Nubushyuhe Bwo Muriryabere Yanshinze Nshi Duka Ikofiyajye Na4ne Byagiye Mburuko Mbigenza Rero Nabadamu Cg Abakobwa Baraduhemucyira

eric yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

mwe guhengamira ku bagore gusa
kuko ubitebye neza nibo ba nyrabayazana

dada yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Abakobwa nabo bagomba kwirinda bambara bikwije batazabasambanya. kandi twese dufatanyije na polisi twicungire umutekano.murakoze.

MUTABAZI PAUL yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ibyo ni ikibazo gikomeye cyane pe!!!! abize ni benshi mugihugu kubona akazi biragoye cyane pe!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Urwanda ni igihugu kirimwo abahungu na bakobwa, kubona abakobwa basigaye hejuru yo kwambara ibigera ku myenda yo munsi(amakariso), noneho nayo ntibakiyambara murumva ubavuze cg itagaza makuru ribabajije bivugira ko" uwamaye nabi ababaza imbere ye!!!"ibyo tubibona mu mafoto, mu mwihanda ku munsi mukuru
ministre wabagore ibyo ntibimureba, uwumuco ntabibazwa, yewe na police guhenera abantu si icaha MU RWANDA kuko ntacyo ibivugaho, ahubwo ibabonye ireba hirya!!!!UBWO MURUBAKA URWANDA!!!simvugira abakorakora abagore, bakwiye guhanwa ariko ni murebe ikosa kuri bose erega amakosa ya bakobwa na bagore nayo ni amakosa!!!birababaje..Mbe ga mu burundi iyo yajya nu bunywero bwa nijoro abambaye bigufi bakabajyana kuri police, uganda bakabuza abambara ngufi(uretse ko bo amategeko atamara iminsi7,cg ntabone abafite amafaraga) ariko baba bagerageje. Femministe yes, mais il ne faut pas femminiser tout!!! niba mbeshye bivuge!!

J.Paul yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

@ Eva, niba utabeshya ukaba uri umukobwa nk’uko izina wiyise ribigaragaza, urambabaje kuko warangiritse pe. Kuba umuntu w’umugabo yakwikubaho muri taxi, urumva ntacyo bitwaye? Icyo ukwiye kumenya ni uko hari abakobwa n’abagore biyubaha, bubaha imibiri yabo kandi bazi agaciro kabo, badashaka ko hari ababikubaho. Abo batabishaka rero bafite uburenganzira bwo kurengerwa na Leta. Naho wowe n’abandi bashobora kuba babyumva nkawe mufite ikibazo gikomeye.

Julius Bagiraneza yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

mwiriwe!ese kuki mutavuga ko abagore cg abakobwa nabo bikuba kubagabo?

ihoho yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ibi ni ukubura umukoro!ni uko batazi ubucucike buba muri za KBS naho ibindi byo ntacyo bivuze

eva yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka