Amahoro atangirira ku muntu ku giti cye - Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, J. Philbert Nsengimana, ahamagarira urubyiruko guharanira amahoro ku giti cya bo kugira ngo bashobore kuyageza ku bandi.

Ku itariki ya 21 Nzeri yizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, Minisitiri Nsengimana abwira urubyiruko yagize ati « Amahoro atangirira kuri wowe, njye, n’undi, kugira ngo ushobore kuyageza ku bandi. Ntiwatanga amahoro udafite, nkaba nsaba urubyiruko guharanira amahoro no guharanira kubana neza n’abandi. »

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana

Umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro watekerejwe mu mwaka 1981 n’inama rusange y’umuryango w’abibumbye mu mwanzuro 36/67. Cyakora tariki ya 21 Nzeri yemejwe n’abagize inama rusange y’umuryango wabibumbye muri 2001.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro mu mwaka 2015 igira iti « Ubufatanye bw’amahoro, agaciro kuri bose ».

Umunyamabanga w’umuryango wabibumbye Ban Ki Moon, kurin uyu munsi yasabye imitwe ihanganye mu bihugu bitandukanye ku isi gushyira intwaro hasi no gutanga agahenge, bagashyiraho urubuga rw’ibiganiro mu gushaka amahoro.

Ban Ki Moon asaba abahanganye bakoresha intwaro guhagarika intambara kuko abantu bose bifuza amahoro, agasaba urubyiruko kugaragaza ubutumwa buharanira amahoro ikaba inkunga yo guhagarika imirwano ku bahanganye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

byose bitangwa nuwiteka mbere nambere

alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

ibyo minister avuga ni ukuri, amahoro umuntu niwe ubanza kuyiha nyuma agakurikizaho kuyaha abandi bityo bityo. dukomeze gusigasira ayo dufite ndetse duheho nabatayafite

Bernard yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ibyo Minister avuga nibyo kuko umuntu atanga icyo afite ntitanga amahoro ntayo ufite

Muyinga yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

ndabasuhuje mwese jye nkunda inkuru mufuha ariko nkanga uburyo ziba zatinze kutugeraho. basi mwongere abakozi niba mufite bacye ariko muduhe amakuru meza kd adashaje. ubu koko saa yine zirabura ariko muracyatubwira ibintu byabaye ejo? ubwo muhindure izina ahari today hajye yesterday. murakoze

kalim yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka