Amahanga agerageza kwigana Perezida Kagame bikayananira – Amb. Mukantabana

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, ubwo yagarukaga kuri Rwanda Day yabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize, yavuze ko amahanga agerageza kwigana Perezida Kagame ariko bikayananira.

Amb. Mukantabana Mathilde
Amb. Mukantabana Mathilde

Ambasaderi Mukantabana ashimangira ko amahanga yifuza kugera ikirenge mu bikorwa bya Perezida Kagame, ariko ko u Rwanda rugira ubudasa kuko iyo babigerageje bibananira.

Ati “Narabivuze, nta wundi Mukuru w’Igihugu urahagurutsa abantu bavuye kure ngo baze kumureba imbonankubone bikanga. Ntugire ngo ni uko batagerageza, aho bagiye bagerageza ngo bazane abantu babo ngo babonane ariko bakabura n’umwe uturutse muri Leta yegereye hano. Uyu rero ni umwihariko w’u Rwanda”.

Akomeza avuga ko n’abandi ba Perezida bazwi cyane mu baturage iyo bagiye muri Canada, batakirwa cyangwa ngo bashagarwe nk’uko Perezida Kagame ashagarwa.

Rwanda Day ni umunsi uhuza Abanyarwanda batuye mu mahanga n’Umukuru w’Igihugu, aho baturuka imihanda yose kugira ngo baze kumwirebera imbonankubone, kandi nyamara baba basanzwe bamubona kuri Televiziyo, ariko bakagira ishyaka ryo gukora urugendo rurerure rurimo gutwara imodoka amasaha cumi n’atanu (15) baje kumureba kugira ngo bandike amateka.

Amb. Mukantabana avuga ko Abanyarwanda bitabira Rwanda Day, baba bifuza kwibonera Perezida Kagame, mu rwego rwo kumuha icyubahiro ndetse bikaba bibasigira umunezero udasanzwe, agashimangira ko u Rwanda rufite Imana idasanzwe.

Ati “Abana bato bavukiye hano, barishimye, bavuga ko banditse amateka ubwo bahuraga na Perezida Paul Kagame, bakaganira, bakamubyinira ndetse bakifotozanya na we, kuri bo ni ikintu batazapfa bibagiwe. Ntitwavuga byinshi, gusa dufite Imana kuba u Rwanda rufite Perezida nk’uyu”.

Amb. Mukantabana Mathilde ari mu kazi
Amb. Mukantabana Mathilde ari mu kazi

Mu kiganiro Ambasaderi Mukantabana Mathilde yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Kwizera Richard, avuga ko akenshi mu mahanga cyangwa n’ahandi, iyo ahantu hateraniye abantu benshi uhasanga umutekano muke, urugomo, ariko u Rwanda rumaze kuba ubukombe mu kutagira ibyo rwonona, bityo bikaba ari igitangaza kuba Rwanda Day, ihuza abantu barenga ibihumbi bitanu, ariko ntihagire icyangirika ahubwo bakahungukira, aho abatwara abantu babonye ibiraka, utubari tukabona abakiriya kandi ntihagire icyangirika.

Avuga ko abantu bitabiriye Rwanda Day ya 2024 bari benshi cyane, ku buryo bakuyemo isomo ry’uko ubutaha bazashaka ahantu hagari bazahuriza abantu, kuko aho bari bari kuri iyi nshuro habaye hato.

Amb. Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika mu myaka 10 ni muntu ki?

Amb Mukantabana Mathilde, ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ariko akurira mu mahanga kubera ubuhunzi, by’umwihariko muri Amerika aho yabaye umwarimu imyaka 19 muri Leta ya California.

Amb. Mukantabana yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye ku Mayaga, yiga amashuri abanza i Nyanza.

Umunyamakuru Richard Kwizera aganira na Amb. Mukantabana
Umunyamakuru Richard Kwizera aganira na Amb. Mukantabana

Kubera imyaka yigishije amateka muri Amerika, Amb. Mukantabana yamaze guhabwa inyito ya Professor n’iki gihugu, aho byakomeje nyuma agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, amuha guhagararira igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Usibye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Amb. Mukantabana yanahagarariye u Rwanda mu ibihugu nka Brazil, Argentine ndetse na Mexique, biherereye muri Amerika y’Amajyepfo.

Agaruka ku bikorwa akorera muri izo Leta, Amb. Mukantabana yagize ati “Nahawe inshingano muri 2013, nyuma twagura imiryango y’Abanyarwanda muri Leta zitandukanye, twubakiye ku batubanjirije, mbere hari imiryango itatu ariko ubu tugeze ku miryango 29”.

Avuga ko Abanyarwanda batuye muri Amerika abenshi bakorera imirimo itandukanye mu Rwanda, irimo ibya tekinoloji, siyansi, abaganga, abikorera, abafunguye amashuri mu Rwanda, ubworozi n’ibindi.

Ashimangira ko ibi bikorwa bakorera mu Rwanda bifasha abaturage b’u Rwanda, mu kuzamurana mu iterambere n’imibereho myiza.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka