Akarere ka Nyanza kegukanye igikombe cyo gufasha abafite ubumuga mu kubona akazi
Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga byizihirijwe mu karere ka Huye ku rwego rw’igihugu tariki 3/12/2013 akarere ka Nyanza kabyegukanyemo igikombe cyo kuba korohereza abafite ubumuga mu kukabonamo akazi.
Nyuma y’uko iki gihembo ku rwego rw’igihugu gihawe akarere ka Nyanza abafite ubumuga muri aka karere bacyishimiye bavuga ko abakibahaye babishishojeho neza mbere yo kugitanga.
Karabayinga Emmanuel ushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga mu karere ka Nyanza yasobanuye ko igihembo bahawe cyakiriwe neza n’abantu b’ingeri zinyuranye yaba mu bakozi bakora muri aka karere ndetse n’abafite ubumuga bose muri rusange.
Yagize ati: “Kuba mu karere ka Nyanza tworohereza baafite ubumuga mu kubona akazi ndetse no kubazirikana muri gahunda zinyuranye z’iterambere harimo nka gahunda ya Girinka n’izindi byongeye tukaba twanabishimiwe duhabwa igikombe ku rwego rw’igihugu ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ikomeje guhabwa intebe mu nzego z’ibanze zegereye abaturage”.
Uyu mukozi ushinzwe abafite ubumuga mu karere ka Nyanza akomeza avuga ko hirya no hino hagiye harimo abahawe akazi ndetse n’abari mu nzego zifatirwamo ibyemezo nk’inama njyanama kimwe no mu buyobozi bwite bwa Leta.
Ngo kuba umuntu afite igice cy’umubiri gifite ubumuga ntibivuze ko yahezwa mu mirimo imwe n’imwe bigaragara ko afitiye ubushobozi bwo gukora’ nk’uko Karabayinga Emmanuel ushinzwe ibibazo by’abafite ubumuga mu karere ka Nyanza abitangamo inama.
Nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abitangaza ngo icyo gihembo bagishyikirijwe na Dr Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage ubwo bari muri ibyo birori by’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|