Akarere ka Ngoma ku isonga mu kugira abaturage bishimiye serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), binyuze mu makuru yagiye atangwa n’abaturage muri 2023, bwagaragaje uko abaturage bashima serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, Akarere ka Ngoma kaza ku mwanya wa mbere.

Akarere ka Ngoma
Akarere ka Ngoma

Iyo Raporo RGB yashyize ahagaragara ku itariki 28 Werurwe 2024, igaragaza ko uturere 18 muri 30 turi ku gipimo kiri hejuru ya 75%.

Nk’uko bigaragara muri iyo Raporo, Akarere ka Ngoma ni ko kaza ku isonga ku gipimo cya 83,4% aho kavuye ku gipimo cya 77.2%, mu gihe Akarere ka Kayonza ari akanyuma aho kari ku gipimo cya 65.6% kavuye ku gipimo cya 80.3%.

Mu kumenya ibanga ry’Akarere ka Ngoma kuri iryo zamuka ridasanzwe, aho kari kavuye mu myanya ya 10, Kigali Today yegereye Musafiri Firmin, Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri ako karere, avuga ko babifashijwemo n’udushya bagenda bahanga tubafasha kwegera abaturage.

Ati “Twabaye aba mbere rwose, ibanga ni ugukora cyane, kwita ku muturage tukamushyira ku isonga. Dufite udushya twinshi twagiye twifashisha muri iyo miyoborere myiza, ku isonga hakaza agashya twise Mobile Governance, aho twegera abaturage byaba na ngombwa tukajya gukambika aho batuye, tukararayo tukamenya neza uko babayeho, tukamenya icyo bakeneye”.

Arongera ati “Nyuma yo kumva ibibazo byabo no gukurikirana tukamenya icyo bakeneye, dushyiraho itsinda rihoraho rishinzwe kwakira no gukemura ibibazo byabo, iyo gahunda igakorwa mu buryo busanzwe bwa kumwanywa, kuba aba mbere byaratunejeje cyane kuko ubushize twari mu myanya ya cumi”.

Uko uturere dukurikiranye
Uko uturere dukurikiranye

Mu ngamba Akarere ka Ngoma kafashe, harimo gukora cyane hirindwa ko katakaza uwo mwanya, nk’uko Musafiri akomeza kubivuga.

Ati “Turakomeza gukora cyane kugira ngo tutamanuka, ni biba na ngombwa n’amanota tuyongere kuko birashoboka. turakomeza gukorera abaturage kuko turi abagaragu babo, ntabwo twemera gusubira inyuma”.

Ikipe yacu ya Etoile de l’Est yaradufashije, ntabwo twemera ko imanuka

Uwo muyobozi yavuze ko mu byabafashije kuzamura ibipimo bya serivisi zihabwa abaturage, mu biza ku isonga ngo harimo n’ikipe y’Akarere y’umupira w’amaguru ya Etoile de l’Est.

Avuga ko n’ubwo imaze iminsi iri ahabi, icyizere cyatangiye kugaruka aho ikomeje kuzamura amanota.

Ati “Ikipe yacu turi gushakisha ukuntu itamanuka, buriya na yo iri mu byadufashije kuzamura ibyo bipimo, abaturage barishima, turabona itangiye kuzamuka aho iri gutsinda. Tugiye kuyishyigikira cyane kurushaho, turakora ibishoboka byose igume mu cyiciro cya mbere.

Iyo raporo iragaragaza ko uturere dutanu tuza imbere tubimburirwa na Ngoma, igakurikirwa na Nyamagabe, Rubavu, Gakenke, Nyagatare ikaza ku mwanya wa gatanu.

Ni mu gihe uturere dutanu twa nyuma hari Kayonza iza ku mwanya wa nyuma, Musanze ku wa 29, Bugesera ku wa 28, Nyamasheke ku wa 27 mu gihe ku mwanya wa 26 haza Ruhango.

Hagendewe ku bipimo byari byasohotse muri 2022, Nyamagabe ni ko karere kazamutse cyane, ku kigero cya 9.3%, mu gihe Kayonza ari ko kamanutse cyane, ku kigero cya 14,7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka