Ahantu hane mu Rwanda hafite umutungo kamere mu nda y’Isi hagiye gukomwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ririfuza gufasha u Rwanda kubungabunga (kugira ahantu hakomye) ubuvumo bw’i Musanze, Igishanga cya Urugezi, gazi metane yo mu Kivu hamwe n’ibice birimo amashyuza byo mu Rwanda.

Igishanga cy'Urugezi
Igishanga cy’Urugezi

UNESCO n’Ikigo cy’u Rwanda gikorana na yo (CNRU), bifatanyije n’izindi nzego zirimo Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), bagiye gusesengura umwihariko izo site zifite, uburyo hacunzwe, uburyo hamenyekanishwa ndetse n’inyungu Igihugu kizabonamo, kugira ngo bizashyirwe mu hantu ku Isi hakwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga ushamikiye kuri UNESCO, wita ku mutungo kamere w’amazi (IHP), Ishami ry’u Rwanda, Charles Kasanziki, avuga ko izo site nizimara gukomwa zizafatwa nka pariki zibitse umutungo uri mu nda y’Isi(Geo-Park).

Kasanziki agira ati "Turibaza ngo niturenga ubushakashatsi tukabona ko hafite akamaro, abahakoreraga ibyo bashatse batabizi turabigenza gute! Haba hatangiye kuba hakomye, ibitemewe kuhakorerwa ntibizongera, Isi yose iravuga iti uyu ni umutungo, n’umuntu uzaza nyuma y’imyaka magana azasange ibintu twarabibungabunze."

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo muri CNRU, Dominique Mvunabandi, avuga ko hirya no hino mu Rwanda hari site zirenga 40 zifite urukomatane rw’umutungo kamere mu nda y’Isi.

CNRU yashyizeho itsinda ryo kwiga uko umutungo kamere w'amazi, amashyuza, gazi n'ubuvumo byagirwa ahantu hakomye
CNRU yashyizeho itsinda ryo kwiga uko umutungo kamere w’amazi, amashyuza, gazi n’ubuvumo byagirwa ahantu hakomye

Icyakora amashyuza, ubuvumo, gazi metane yo mu Kivu hamwe n’igishanga cya Rugezi, ngo ni byo kugeza ubu bigaragaza umwihariko w’uko ibihagize ari urukomatane nyambukiranyamipaka rwakurura abavuye hirya no hino ku Isi.

Mvunabandi ati "Igishanga cya Rugezi gituma ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’umugezi wa Mukungwa bibaho bikaduha n’amashanyarazi, ubuvumo nka buriya bw’i Musanze na bwo buri hake ku Isi, iriya gazi metane yo mu Kivu uburyo iyungururwa burihariye(ahandi gaz methane ntabwo ivanwa mu mazi hagati)".

Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO yashyizeho itsinda rikuriwe na
Prof Digne Rwabuhungu, uyobora Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi bwo mu nda y’Isi (Geology), rikaba ari ryo rizasesengura izo site 4 zifite umutungo kamere mu nda y’Isi, raporo izavamo ikaba ari yo izagezwa muri UNESCO kugira ngo hategurwe uburyo bwo kuhagira ahantu hakomye.

Mu gihe UNESCO yaba itangiye kubungabunga izo site zibitse umutungo kamere mu nda y’Isi (uw’amazi, umuhora w’ubuvumo, amashyuza na gazi metane), abahaturiye bashyirirwaho uburyo uwo mutungo uzabateza imbere ariko na bo bakirinda kuhangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uti Gaz Methane. Ubu bagiye gutangira gukoma mu nkokora amashanyarazi dukuursmo nk’uko bibasiye Peteroli muri Uganda. Ni uko bomboka bafatanije n’impirimbanyi barindagiza. Ni ukuba maso.

cyuma yanditse ku itariki ya: 14-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka