Abitandukanyije na FDLR barashimirwa kubera urugero rwiza batanze

Ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 48 cy’amahugurwa ahabwa abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro bagatahuka kuvbushake, umugenzuzi mukuru mu gisirikare cy’u Rwanda, General Major Jack Nziza, yashimiye aba bantu bagera kuri 75 kubera urugero rwiza batanze bitandukanya na FDLR bagahitamo gutahuka mu gihugu cyabo.

Aba bantu bari bamaze amezi atandatu bigishwa amasomo atandukanye abagaragariza aho igihugu cyigeze cyiteza imbere, imyuga itandukanye, gusoma no kwandika ku batabizi kugirango bazabashe gukomezanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rw’iterambere.

Major General Jack Nziza washoje aya mahugurwa mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo, kuri uyu wa kabiri tariki 26/11/2013, yashimye aba bantu kubera icyemezo bafashe cyo gutahuka mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Mwemere twongere tubashimire cyane ku rugero rwiza mwatanze mwitandukanya n’abagizi ba nabi, tunabasaba ko mwakomeza kugira uruhare mu gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gushishikariza abo mwasize inyuma nabo bagataha bakaza kubaka urwababyaye”.

Yababwiye kandi ko abo bagiye gusanga ku misozi, ari Abanyarwanda bagenzi babo, biteguye kubakira kandi bakabafasha kwinjira mu buzima bushyashya, butandukanye n’ubwo bari bamaze mo igihe.

Nk’uko byasobanuwe na Jean Sayinzoga, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, ngo icyiciro cyashojwe kigizwe n’abatashye ku bushake, ndetse n’abandi batahutse bahunze imitwe yabarwanyaga, cyakora bageze mu Rwanda basanga ni amahoro biyemeza kuhaguma.

Bamwe mu bitandukanyije na FDLR bashoje amahugurwa.
Bamwe mu bitandukanyije na FDLR bashoje amahugurwa.

Majoro Muhirwa Sylvestre, wavuye muri FDLR, yaboneyeho guha ubutumwa abakiri mu mashyamba, abamenyesha ko nibagera mu gihugu cyabo bazakirwa neza, kandi bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi Banyarwanda.

Ati: “Amakuru y’uko uhageze agirirwa nabi ni ibinyoma. Twaraje twakirwa nk’umwana usanze umubyeyi”.

Abahoze muri FDLR bemeza ko uyu mutwe ukorana bya hafi na FARDC

Muri uwo muhango wo gusoza amahugurwa bahabwaga, Majoro Mbabazi Jean Paul w’imyaka 36 na Majoro Muhirwa Sylvestre bavuze ko uwo mutwe ufitanye imikoranire ya hafi n’igisirikare cya Leta ya Congo, haba mu guhanahana amakuru, ibikoresho ndetse no guhana ubufasha mu ntambara zitandukanye.

Majoro Muhirwa Sylvestre avuga ko urugendo rwo kuva i Congo kugera mu Rwanda baruhuriramo ibibazo byinshi.
Majoro Muhirwa Sylvestre avuga ko urugendo rwo kuva i Congo kugera mu Rwanda baruhuriramo ibibazo byinshi.

Majoro Muhirwa, yavuze ko umuntu uri muri FDLR abona neza ko FDLR na FARDC bafitanye imikorere binyuze muri bamwe mu bayobozi b’izi nzego uko ari ebyiri. Ati: “Uretse ibyo kandi, ntabwo twakwirengagiza ko nyinshi mu ntwaro FDLR ikoresha yazihawe na guverinoma ya Congo”.

Ibi kandi bishimangirwa na Majoro Mbabazi, uvuga ko ahari FARDC uhasanga ku buryo bworoshye FDLR. Ati: “kuri ubu hari abo tuvugana, bakatubwira bati ubu turi i Goma, kandi muzi neza ko uyu mujyi uyobowe na guverinoma ya Congo. Iki ni kimwe mu bimenyetso cyerekana ko Leta ya kiriya gihugu ikorana bya hafi na FDLR”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze k’urugerero, Jean Sayinzoga, nawe avuga ko kuba FARDC ikorana na FDLR biri no kugaragarira mu mibare y’abatahuka.

Majoro Mbabazi Jean Paul yayoboraga abantu bagera kuri 60 muri FDLR.
Majoro Mbabazi Jean Paul yayoboraga abantu bagera kuri 60 muri FDLR.

Ati: “Uno munsi turasezerera abantu 75, mu gihe ubundi twasezereraga abantu bari hejuru y’100. Ibi biri guterwa n’uko muri Congo intambara zubuye, maze Leta ya Congo ikabaha akazi ko kuyirwanira nk’uko tubibwirwa n’aba batahuka”.

Yongeraho ati: “Ubungubu hari kuza bakeya, hari n’abagera kuri 43 twakiriye, bari barabujijwe gutaha ubwo FARDC yarwanaga na M23. Babarekuye nyuma Bunagana imaze kuvamo”.

Abahagarariye ibihugu birenga bitanu bari bitabiriye uyu muhango.
Abahagarariye ibihugu birenga bitanu bari bitabiriye uyu muhango.

Aba bamajoro, basaba Abanyarwanda bafite ababo bakiri muri FDLR gukomeza kubaha amakuru y’ukuri ku gihugu, kuko benshi bahishwa amakuru y’ukuri, bakabwirwa ko nta buzima babona batashye ahubwo bafungwa ndetse bakanicwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese aba bagabo baba ari back major full ?

kaka yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Bigaragara ko mwacukuraga amabuye ya congo pe!urabona ukuntu aba ba majors bakeye wana!!!???wagira ngo babaga muri RDF!?

Koraneza yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

abitandukanije n’abagizi ba nabi bagakwiye guhabwa uburenganzira bwo kuba integrated muri societe nyarwanda kandi ndabona aribyo biri gukorwa!!! big up to RDF

gashumba yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka