Abitandukanyije na FDLR bane bagarutse bavuye Kongo

Ababasirikare bane bageze mu nkabi ya Nyagatare ku mugoroba wa tariki 22/01/2013 bavuye mu mutwe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko bategereje ko hari icyo wabagezaho ariko amaso agahera mu kirere.

Aba basirikare bavuga ko batotejwe bikomeye ndetse bamwe muribo bakabura ababo bazira ubuyobozi bubi bwuwo mutwe gusa ikigaragara nkuko bakomeza kubitangaza ngo n’uko abakuru ba FDLR bakomeje kubabara cyane bitewe nuko abasirikare bato bakomeje kubacika.

Aba batahutse barimo 1er Sergent Twagiramariya Anatole na bagenzi be b’abakaporari bavuga ko icyatumye batinda mu mashyamba yo muri Congo ari uko bacibwaga intege n’ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwababwiraga ko nta mahoro bazagirira mu Rwanda kubera ibyo basize bakoze.

Ngo kuba bagize amahirwe yo kugera mu gihugu cyabo barabyishimiye cyane ndetse bavuga ko bagiye gukorera u Rwanda bakagaragaza umusaruro ukomeye dore ko mu mashyamba babagamo ntacyo bigeze bayatoramo.

Abasirikare bane ba FDLR batahutse tariki 22/01/2013.
Abasirikare bane ba FDLR batahutse tariki 22/01/2013.

Ngo muri Congo haracyari Abanyarwanda benshi bifuza gutahuka gusa ngo bamerewe nabi n’umutwe wa FDLR utifuza ko Abanyarwanda bagaruka iwabo gusa ngo bizeye ko bazashyira nabo bagacika kuko ngo nabo baje uwo mutwe utabishaka.

Inkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ubu ntigisiba kwakira abatahuka buri munsi mu gihe mu minsi yashize abantu bibazaga impamvu Abanyarwanda badatahuka kandi buzuye mu mashyamba ya Congo.

Abatahuka batangaza ko igihe cyo gutahuka ngo cyari kitaragera hakiyongeraho imbogamizi bahuraga nazo z’umutwe wa FDLR wababuzaga gutahuka kugeza magingo aya uwo mutwe ukaba ubangamira abifuza gutahuka.

Ikigaragara nuko aba basirikari bahangayikiye muri Congo kuko bose bafite ibikomere by’amasasu, bavuye mu duce dutandukanye twa Congo aritwo zone ya Mwenga na Uvira kandi ngo basize umubare munini w’abasirikare muri Congo bakibungabunga mu mashyamba y’icyo gihugu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BYARI BIKIRINDAGIRA MU BIKI ARIKO? BYASHAKAGA KUZAZA BIBA ABAYOBOZI??? WAJINGA TUPU.TWABIRUKANKANYE MURI 1994 N’UBU TUGIKOMEZA. NIBAZE.

yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka