Abiga mu ishuri rikuru rya IPB basabwe kongera indangagaciro ku bumenyi bafite
Ubwo hatangizwaga itorero mu ishuri rikuru rya Institut polytechnique de Byumba (IPB) umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri biga muri iryo shuri kwimakaza ubutore na kirazira ndetse bakongera indangagaciro ku bumenyi barimo bavoma muri iryo shuri.
Rucagu yavuze ko gahunda y’itorero muri za kaminuza ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri bakagira ubumenyi bufite indangagaciro bityo bakazavamo abayobozi beza. Yabwiye abanyeshuri biga muri IPB ko baramutse bagize ubumenyi nta ndangagaciro bafite ibyo baba biga byababera impfabusa.
Ati “mu gihe cya Jenosode hari abanyabwenge bize kaminuza bishoye mu bikorwa bibi bakora Jenoside aba rero turi kubatoza indangagaciro na kirazira bityo ubutore bwabo bubafashe kurwanya ikibi cyose cyakongera gukurura umwuka mubi mu Banyarwanda”.
Izina ry’ubutore ryahawe abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya IPB ubwo hatangizwaga itorero tariki 18/07/2014 ni INDEMEREZAMIHIGO.
Abanyeshuri biga muri iri shuri rikuru nabo bavuze ko guhabwa inyigisho z’itorero bibafasha kongera imbaraga zo kubaka igihugu cy’u Rwanda bimakaza amahoro.
Ngo inyigisho bahawe zizabafasha guhuza ubumenyi bafite n’ubutore kuko aribyo bizabafasha kubaka igihugu kirangwamo amahoro; nk’uko Turatsinze Munezero Yve umunyeshuri muri iyo kaminuza abivuga.
Kuri we ngo ubutore bivuze gukunda igihugu, ndetse bagaharanira inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.
Intore kandi ngo ni ishaka ibisubizo by’ibibazo adahutaje bagenzi be kubwe ngo yumva kwimakaza ubutore ari umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Gahunda y’itorero igamije gutoza Abanyarwanda kwanga ikibi bagakunda icyiza ndetse bakubaka indangagaciro na kirazira bimakaza ubutore kuko igihugu kitagendera ku ndangagaciro na kirazira kiba cyasenyutse.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Izina ry’Itorero muri IPB ni INDASHYIKIRWA zigendera ku ntego UBUREZI-BURERE, UBUMENYI-BUHANGA, KUBA INGIRAKAMARO.
ubumwe butagira ikinyabupfura ni umuco ntacyo buba bumaze rwose, ibi nibyo rucagu arimo asobanura rwose kandi birumvikana umwana wuje umuco ndetse ni indangaciro , kwihesha agaciro kwitanga ugakora cyane iyo bijyane ni umumenyi usanga umuntu yuze kandi akagenda yimwe akagira ishema ryo kwita umunyarwanda ni uwurebye yaramufashihse nko kwiga akavuga ati rwose nakoze igikorwa kigaragara