Abiga igisirikare muri Kenya basanga ishuri ry’u Rwanda rizaba icyitegererezo mu karere

Itsinda ry’abiga mu ishuri rya gisirikare rya Kenya bari mu rugendoshuri mu Rwanda baravuga ko ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda rikorera i Nyakinama mu karere ka Musanze riri mu nzira nziza izarigira ishuri ry’icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo kose.

Ubwo basuraga iri shuri kuwa 12/12/2013, aba basirikare biga muri Kenyan National Defense College baganirijwe ku mikorere y’ishuri ry’u Rwanda, Rwanda Defense Command And Staff College ndetse n’amateka yaryo, nyuma batemberezwa ibikorwa bitandukanye by’iri shuri, birimo ibyumba byo kwigira mo, icyumba cy’ibitabo, ibyumba bikorerwamo ibitabo n’amakarita n’ibindi.

Abanyakenya batungurwaga na bimwe mu bikorerwa mu ishuri Rwanda Defense Command And Staff College
Abanyakenya batungurwaga na bimwe mu bikorerwa mu ishuri Rwanda Defense Command And Staff College

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Brig Gen D.P. Okwaro ukomoka muri Kenya yavuze ko ishuri rikuru rya gisirikare rifite ibisabwa byose kugira ngo rihinduke ishuri ry’icyitegererezo, bityo ngo ku rwego rw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba hashobora kuganirwa uburyo ryarushaho kongererwa imbaraga rikazaba ishuri ry’icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo kose.

Ati: “Hano mufite ibyumba binini cyane byo kwigiramo, ibyumba byinshi byo kuraramo, ibyo gukorera imyitozo, ibikoresho bigezweho n’ibindi byinshi ariko abaryigiramo ni abantu bacye. Ndibwira ko nk’umuryango hari icyo twakora kugira ngo iki kigo gihinduke icyitegererezo mu karere kose.”

Abiga igisirikare muri Kenya bari mu Rwanda bashimye ko ishuri ry'u Rwanda rifite icyerecyezo cyiza.
Abiga igisirikare muri Kenya bari mu Rwanda bashimye ko ishuri ry’u Rwanda rifite icyerecyezo cyiza.

Uwavuze ahagarariye ubuyobozi bw’ishuri rya Gisirikare rya Kenya, bwana Edwin Maloba, nawe yavuze ko ibyo baganirijwe ndetse n’ibyo beretswe byerekana ko iri shuri riri mu nzira nziza rihinduka ikigo cy’icyitegererezo mu karere ndetse no muri Afurika yose.

Yagize ati: “Nyuma y’ibiganiro mwaduhaye ndetse no kudutembereza muri izi nyubako zanyu nziza, navuga ko muri mu nzira nziza mugana ku ntego yanyu yo guhinduka ikigo cy’icyitegererezo.”

Nyuma yo gusura iri shuri, abagize iri tsinda basuye ishuri ry’Amahoro ryiswe Rwanda Peace academy, bakaba bishimiye uburyo iri shuri rikora, dore ko ritanga amasomo ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi waryo Col Jill Rutaremara.

Brig Gen D.P. Okwaro yashyikirije impano yo gushima umuyobozi w'ishuri ry'u Rwanda, Brig Gen Charles Karamba
Brig Gen D.P. Okwaro yashyikirije impano yo gushima umuyobozi w’ishuri ry’u Rwanda, Brig Gen Charles Karamba

Nk’uko byatangajwe ubwo batangiraga uru ruzinduko mu Rwanda, ngo bafite gahunda yo gusura ibigo bitandukanye nka Ministeri y’ingabo, Ikigo cy’imari cya gisirikare cya Zigama CSS, ahakorera ubwishingizi bwa MMI, ibigo n’amashuri bya gisirikare, sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon, Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ndetse bakanirebera inganda zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umurava, Ubwitange, kwigira n’iterambere ryihuse bizatuma igisirikare cyacu gikomeza gutera imbere bityo n’ibindi bihugu bikomeze kutwigiraho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Mubyukuri ikigaragara nuko igisirikare cyacu gifite vision.

Bosco yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka