Abazitabira Umushyikirano barasabwa kuvuga ibyafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu

Abazitabira Inama y’umushyikirano iteganijwe kuva ariki 06/7/2013 barasabwa kutavuga ku bibazo byabo bwite, ahubwo ngo bagomba gushingira ku byafasha abafata ibyemezo kugena gahunda zo kongera umusaruro w’ibyo igihugu gikeneye.

Umuyobozi mukuru mu biro bya Ministiri w’Intebe, Ambasaderi James Kimonyo yabisabye abayobozi b’ibitangazamakuru, mu nama yagiranye nabo kuri uyu wa kabiri tariki 03/12/2013, kugirango babe bategura abaturage.

“Hari ibibazo byinshi twaganiraho, ariko inama izaba mu minsi ibiri gusa, kandi ni miliyoni zirenga 11 z’abantu bazaba batanga ibitekerezo; umuntu arabaza ikimubabaje, nyamara bibaye bityo nta musaruro twavanamo”, nk’uko Amb. James Kimonyo yasabye ibitangazamakuru kujya kubimenyesha abaturage.

Ati: “Turashaka ibitekerezo bifatika bihindura ubuzima bw’ibigihugu, kuko ibindi tuzajya tubiganiraho mu bindi bihe, turasaba abantu kutubwira icyo twakora mu burezi, mu gutanga amashanyarazi, mu gukora imihanda, mu gutuma urubyiruko rwacu rubona imirimo, mu kongera amasaha yo gukora, n’ibindi n’ibindi”.

James Kimonyo yavuze ko umushyikirano w’ubushize wari wafashe imyanzuro 23 irimo ibikorwa 39, aho ibikorwa 25 muri byo ngo byarangiranye n’ingengo y’imari y’uyu mwaka ushize, ibindi 14 ngo bizajyana n’ibizemezwa mu mushyikirano w’uyu mwaka, kuko ngo byagiye mu migambi, haramaze gutorwa ingengo y’imari y’umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru mu biro bya Ministiri w'Intebe, Ambasaderi James Kimonyo.
Umuyobozi mukuru mu biro bya Ministiri w’Intebe, Ambasaderi James Kimonyo.

Umushyikirano ufite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ubunyarwanda inkingi y’iterambere rirambye’, uzatangwamo ibiganiro bitatu birimo icyo gusuzuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere n’inzira iganisha mu kwigira; ikiganiro cya kabiri kikazavuga ku buryo hazamurwa umusaruro no guteza imbere abikorera ku giti cyabo, ndetse n’ikiganiro kivuga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Inama y’Umushyikirano izitabirwa n’abazaba baganira imbonankubone hifashishijwe ikoranabuhanga, bazaba bicaye mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko hamwe n’urubyiruko rugize itorero ry’igihugu, ruzaba ruri muri stade Amahoro.

Nk’uko bisanzwe, inama y’umushyikirano ikurikiranwa n’abantu kuri radio na televiziyo by’igihugu, no ku mbuga za internet nkoranyambaga za twitter na facebook; aho abifuza kugira icyo babaza cyangwa gutanga ibitekerezo, bahamagara cyangwa bakohereza ubutumwa bakoreshe telefone zabo, cyangwa bakandika kuri email y’umushyikirano no kuri facebook na twitter.

Inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 11, ngo iteganijwe kwitabirwa n’Abanyarwanda bagera ku 1,000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abavuye mu mahanga. Ibiro bya Ministiri w’Intebe bivuga ko ku wa kane w’iki cyumweru hazaba hamaze kumenyekana abazitabira ibyo biganiro ngarukamwaka, biyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyerekeye umurimo, ndasanga abashomeri bafashwa kujya mu makoperative hakurikije ibyo bize noneho bagakoresha ubushishobozi bafite bagahanga imirimo bagashakirwa inkunga ikindi bakanakorana n’amakoperative ariho n’abandi bantu. Ikindi ababishaka bakora amasomo y’imyuga akunganira ibyo bize bijya mu ngiro.

mutangu yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

iyi nama y’umushyikirano ikeneye ibitekerezo byubaka igihug ntago ishobora guhugira ku gitekerezo cya buri muntu ku giti kcye kugirango aricyo icyemura, gusa kiramutse gifitiye rubanda nyamwinshi akamaro nta mpamvu n’imwe yatuma ataricyo kiganirwaho, ibi rero akaba aribyo bizaha ingufu iyi nama y’umushyikirano dore ko izaba iri kwiga ku cyazamubura ndetse n’icyacyemura ibibazo by’abanyarwanda.

benjamin yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka