Abayobozi baturutse Tanzaniya na Kenya batangariye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka

Abayobozi baturutse mu bihugu bya Tanzaniya na Kenya baje kureba uko u Rwanda rwakoze kugira ngo rugire isuku n’umutekano rwasorejwe mu karere ka Nyanza tariki 25/01/2013. Abarwitabiriye batangariye ibikorwa by’amajyambere biboneye n’amaso yabo.

Mu karere ka Nyanza ari naho urwo rugendo rwasorejwe, bahasuye ibikorwa bitandukanye birimo umushinga ukora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Rwabicuma n’ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahungwa iri ahitwa mu Rukali muri ako karere.

Bitegeye imisozi ya Gacu, Rwabicuma na Mpanga hirya no hino yayo iteyeho amaterasi y’indanganire nayo ahinzeho ibigori batangariye uburyo bikozwemo. Basobanuriwe byinshi birimo uko bakora ifumbire y’imborera, bagaragarizwa n’umusaruro itanga w’ibigori bihizwe muri ayo materasi y’indinganire.

Barimo basobanurirwa uko ifumbire y'imborera ikorwa.
Barimo basobanurirwa uko ifumbire y’imborera ikorwa.

Muri uyu murenge wa Rwabicuma banahasuye ubwanikiro bw’ibigori bwubatse mu buryo bwa kijyambere. Nyuma yo kwirebera ibyo bikorwa byose bigamije kuzamura imibereho y’abatuye muri icyo gice cy’icyaro berekeje mu Ngoro yo mu Rukali nk’uko byari muri gahunda yabo y’uruzinduko.

Ibice bitandukanye basuye birimo inyubako abami b’u Rwanda rwo hambere babagamo n’uko babagaho muri rusange. Aho bageraga hose niko bafataga amafoto y’urwibutso bavuga ko bazereka bagenzi babo batuye mu bihugu baje baturukamo.

Ubwanikiro bw'ibigori bwa kijyambere bwasuwe.
Ubwanikiro bw’ibigori bwa kijyambere bwasuwe.

Abenshi biyemeje kuzagaruka gusura ibikorwa babonye n’ibizaba bigezweho muri icyo gihe mu Rwanda, kuko babwiwe ko hari byisnhi biteganwa gukorwa mu nzira yo gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda.

Hon. Stanslaus .S. Mabula umuyobozi w’umujyi wa Mwanza muri Tanzaniya ari nawe wari uyoboye itsinda, yatangaje ko yishimiye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho muri muri rusange kandi mu myaka 18 ishize bari mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “ Abanyarwanda yaba abo mu mujyi wa Kigali ndetse n’icyaro barakeye mu maso mbese ni abantu bigaragara ko bishimye kandi icyo n’ababobanye n’umuco n’ikinyabupfura”.

Ubuyobozi w’akarere ka Nyanza yishimiye urwo rugendo, avuga ko urugendo rwabo rushimangira ubucuti bw’ibihugu byabo n’u Rwanda. Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza nawe asanga ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho bishimishije agasaba ko bakomeza kubishyigikira.

Usibye akarere ka Nyanza basuye banasuye umujyi wa Kigali batambagizwa mu bice byawo bitandukanye nk’uko Hon. Stanslaus .S. Mabula wari ubayoboye muri urwo rugendo yabivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUKOMEREZE AHO TURABEMERA.

NTEZIMANA JACQUES FULTON yanditse ku itariki ya: 26-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka