Abayobozi batarara aho bakorera bagiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, araburira abayobozi muri iyo ntara ko ko abatarara aho bakorera bagiye gufatirwa ibihano bikarishye birimo no kwirukanwa.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye ku wa 25 Nzeri 2015 kuri Sitade Cyasemakamba, Guverineri Uwamariya yabwiye abayobozi ko kutarara aho ukorera byaha icyuho ibyaha by’umutekano muke bityo ko nta n’umwe uzihanganirwa igihe yaguye mu ikosa nk’iryo.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba burasaba abayobozi mu nzego z'ibanza kuba aho bakorera bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo.Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba burasaba abayobozi mu nzego z'ibanza kuba aho bakorera bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba abayobozi mu nzego z’ibanza kuba aho bakorera bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo.Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba abayobozi mu nzego z’ibanza kuba aho bakorera bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo.

Yababwiye ko hari bamwe, mu batarara aho bakorera, bamaze kwandikirwa bihanangirizwa ko kandi nibatikosora bashobora no kwirukanwa mu kazi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, na bo bemeza ko hari abayobozi b’utugari cyangwa imirenge usanga umugoroba ugera bakitahira mu mijyi bityo ngo bikaba byaha icyuho ibyaha bitandukanye.

Ntawigira Joseph, umwe muri abo baturage, yagize ati” Bibaho usanga gitifu mu kagari yitahira ahandi hari umujyi cyangwa iwabo mu wundi murenge. Iyo habaye ikibazo cy’umutekano muke ubutabazi buratinda,yaba gukumira icyaha cyangwa kuba haba ubufasha. Ndasaba ko niba bamuhaye akagari yajya ahaba nubwo haba mu cyaro.”

Abayobozi mu nzego z'ibanze baributswa ko iyo umuyobozi adataha aho akorera bitanga icyuho ku byaha by'umutekano.
Abayobozi mu nzego z’ibanze baributswa ko iyo umuyobozi adataha aho akorera bitanga icyuho ku byaha by’umutekano.

Guverineri Odette Uwamariya yavuze ko uretse kuba havuka icyaha cy’umutekano muke umuyobozi adahari, ngo usanga kuba umuyobozi ataha kure ataba aho akorera bituma atabona umwanya wo gukumira ibyaha no gupanga amarondo.

Yagize ati “Niba uri umuyobozi nturare aho ukorera uzasanga utamenya ngo uyu munsi irondo rirararwa na bande?,rite? Inzitizi nk’izi usanga zituma tugira ibyuho mu rwego rw’umutekano.”

Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko mu Karere ka Ngoma kuri wa 22 Nzeri 2015 mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo haboneka umurambo w’uwitwa Safari wari wishwe akanatwikwa n’abantu bataramenyekana n’ubwo hari umurwayi wo mu mutwe uvuga ko ari we wamwishe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mpyisi ufite ukuri, kuraza abayobozi aho bakorera bizazamura Bugdet yari isanzwe, ntago wategeka umuntu guhindura ubuzima gutyo ntacyo umufashije yabyemera ariko hagapha byinshi nibyo kurebwaho cyane, gusubira inyuma mumihigo b’uturere tumwe natumwe basanze se bituruka kuba abayobozi atariho batuye.

Mzee Dan yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

ariko byari bikwiye ko abayobozi babishoboye bajya bakora bataha mungo zabo kabone niyo zaba zubatse mukarere batayobora kubera impavu zikurikira.

 Ubwinshi bw’akazi bagira nibabwongeraho kuba kure y’imiryango yabo ingaruka zizavamo nizo zizaba ikibazo
kurusha.
 Bizongera Bugdet kuko bizaba ngombwa ko mkubacumbikira
kuko nkuwubatse kure yaho akorera bizamusaba gukodesha, nibindi byishi bisaba amafaranga, aha rero na Leta nitabongereraho akantu bazabikemuza kongera (kurya Ruswa)
harimo ingorane nyishi icyakora byizwe neza hari umusaruro byatanga.

MPYISI yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Uwamaliya Odette ni umuyobozi ureba kure n’abandi bakwigireho, wowe ugomba kuba wumvira ukanakurikira ukamenya no gukopera kandi ukabishyira mubikorwa.

Kirungi yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Nizindi ntara zose zirebereho pe, ntamuyobozi wakoze yatashye, bajye barara hafi yabo bayobora.

Ange victoire yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Oya nibyo nibabafatire ibyemezo naho ubundi baba batubeshya ngo baratuyoboye, kandi bikorerwa kuri za telephone gusa.

Kabano yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

umuyobozi agomba kurara aho akorera, akamenya impumeko y’abo ayobora naho kwirarira ahandi bisobanura ko atarebwa n;ibibera aho akorera mu gihe cya nijoro

kanakuze yanditse ku itariki ya: 28-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka