Abayobozi basabye imbabazi abadepite ku kibazo cy’imirire mibi

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Bugesera basabye imbabazi ku burangare bagize ku bibazo by’imirire mibi n’isuku nke bikigaragara muri ako karere.

Babikoze nyuma y’uko itsinda ry’abadepite ryari rimaze iminsi umunani risura abaturage mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Karere ka Bugesera bagasanga aho hakiri imirire mibi n’isuku nke mu mirenge yose ikagize.

Abadepite baje mu Bugesera
Abadepite baje mu Bugesera

Batunze agatoki abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugenda biguru ntege kuri iki kibazo.

Bageze ku kibazo cy’imirire mibi wabonaga byafashe indi ntera nubwo nta mubare ufatika bagaragaza w’abo bagisaganye.

Igiteye inkeke kurushaho ariko ni uko imibare igaragazwa n’inzego z’ubuyobozi iba itandukanye n’itangwa n’ibigo nderabuzima.

Hon Depite Nyirahirwa Veneranda yatanze urugero rw’Ikigo Nderabuzima cya Nzangwa mu Murenge wa Rweru aho inzego z’ibanze zivuga ko abana 12 bari mu muhondo naho 20 bari mu mutuku.

Mu gihe inzego z’ibanze zitanga imibare imeze ityo, bageze ku kigo nderabuzima, cyabagaragarije ko hari 80 bari mu muhondo na 75 bari mu mutuku. Hon Nyirahirwa Veneranda akagira ati "Ubuyobozi bukaba bwarajenjekeye iki kibazo”.

Uku gushinjwa uburangare mu kibazo cy’imirire mibi, byanatumye abayobozi mu nzego z’ibanze bakorana inama, maze basaba imbabazi ku burangare bagize, banavuga ko bagiye gushyiramo imbaraga.

Bankundiye Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata, yagize ati “Ni byo twagize intege nke mu gukurikirana abaturage, ariko tugiye kubishyiramo imbaraga ku buryo tugiye gukurikirana urugo ku rugo tureba uko icyo kibazo gihagaze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, we avuga ko akenshi ikibazo cy’imirire mibi giterwa n’amakimbirane, ugasanga abayobozi bahugira mu kuyakemura bakibagirwa gukora urutonde rw’abafite imirire mibi.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, igaragaza ko 1,1% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bangana 467 bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bakaba bagaragarwaho n’ingaruka zabyo.

Cyakora, ukurikije urugero rw’aho abadepite bageze bishoboka ko iyi mibare yaba iri munsi y’imibare nyakuri y’abafite iki kibazo.

Impamvu ikibazo ikibazo cy’imirire mibi ariko ntivugwaho rumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi.

Gusa, abayobozi mu nzego z’ibanze bemera ko gufatanyiriza hamwe mu kugishakira umuti bizatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka