Abayobozi basabwe gutegura neza amatora yegereje

Inama ijyanye no gutegura amatora y’inzego z’ibanze ari imbere, yabereye mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ni inama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kubakangurira gutegura no kuzayobora neza amatora ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora ku rwego rw'igihugu Kalisa Mbanda asobanura amabwiriza agenga amatora
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu Kalisa Mbanda asobanura amabwiriza agenga amatora

Hakazatorwa abayobozi b’Imidugudu kugeza kuba Meya bayobora Uturere, amatora azatangira mu kwezi kwa Kabiri, akazarangira mu kwezi kwa Gatatu nkuko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora Kalisa Mbanda.

Ati “Tugomba guhora tubibutsa ku nshingano zabo mu birebana n’amatora kuko amatora ntabwo asa, arahinduka hakurikijwe imyumvire n’ibyo abaturage bayategerejeho, kandi hakurikijwe n’aho igihugu kigeze”.

Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y'amatora ku rwego rw'igihugu(uwa kabiri ibumoso) hamwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu(uwa kabiri ibumoso) hamwe n’abayobozi batandukanye

Kalisa akomeza avuga ko icyiza cya Demokarasi ari uko amatora aba buri myaka itanu bagashungura.

Mutuyeyezu Emilien Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarabana unahagarariye abayobozi b’Imirenge yavuze ko iyo nama yaje ikenewe, cyane cyane ku rwego rw’inzego z’ibanze kuko bo nk’abayobozi, abo baturage bahura nabo umunsi ku wundi bikaba bizaborohera kubaha amabwiriza nabo bahawe, n’ayo bazahabwa na komisiyo y’amatora.

Yavuze ko ayo mabwiriza bahawe azabafasha gusobanurira abaturage inyungu amatora abafitiye, bagashishoza bagatora umuyobozi uzabagirira akamaro, ndetse no kubasobanurira nabo ibyo basabwa, harimo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, kuba bafite ikarita y’itora, kuhagerera igihe, kwitwaza irangamuntu ibaranga n’andi mabwiriza bazahabwa.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu, yamaze impungenge abaturage bamara gutora abayobozi barangiza bakabayobora nabi uko bishakiye, yavuze ko bafite uburenganzira bwo kubakuraho biciye mu nama Njyanama, kuko hakenewe abayobozi bazi icyo gukora, bazageza abaturage bayobora ku iterambere.

Marie Solange MUKASHYAKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komisiyo KIA TURAYEMERA BAKOMEREZE NO MUZINDI NTARA TWITEGURIRE AMATORA MU MUCYO

MAGNIFIQUE yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka